Perezida Kagame na Madamu bitabiriye igitaramo ‘Inkuru ya 30’ cy’Itorero Inyamibwa

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2024, bitabiriye igitaramo cy’Itorero Inyamibwa rya AERG, bise ‘Inkuru ya 30’ cyabereye muri BK Arena.

Iki gitaramo cy’Inyamibwa kibereye bwa mbere muri BK Arena cyitabiriwe n’abantu mu ngeri zitandukanye cyane cyane urubyiruko ndetse n’abakunzi b’umuziki gakondo.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakigera muri BK Arena bakiranywe ibyishimo bidasanzwe n’ibihumbi by’abantu bitabiriye iki gitaramo ndetse mu kwizihirwa bahise batangira kuririmba bati: “Ni wowe, Ni wowe, Ni wowe.”

N’umushyushyarugamba usanzwe umenyerewe mu kuyobora ibitaramo bikomeye, Lion Imanzi, yahise yungamo ati: “Inkuru ya 30 ntiyari kuba yuzuye, iyo umubyeyi wagize uruhare ataza ngo twifatanye, reka tumushimire Nyakubahwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette baje kwifatanya natwe.”

Uretse Umukuru w’Igihugu na Madamu, abandi bitabiriye iki gitaramo barimo Muzehe Tito Rutaremara, Minisitiri wa MINUBUMWE Dr Jean Damascene Bizimana, Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Simon Kabera ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine.

Rusagara Rodrigue, umuyobozi ushinzwe inyungu rusange z’Itorero Inyamibwa, ubwo yagarukaga ku mpamvu nyamukuru y’igitaramo Inkuru ya 30, yavuze ko basanze mu rugendo rw’imyaka 30 ishize u Rwanda ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’aho Igihugu kigeze cyiyubaka, buri munyarwanda wese afite inkuru yo kubara.

Rodrigue yagaragaje kandi ko igitaramo ‘Inkuru ya 30’ bagihuza neza n’imyaka itandukanye y’ubuzima Abanyarwanda banyuzemo aho yavuze ko nko kuva mu 1959-1989, hari hashize imyaka 30, Abanyarwanda baba mu buhungiro, kugeza ubwo mu 1990, FPR Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kubohora Igihugu.

Umuhanzi Iradukunda Yves [Impakanizi] usanzwe ubarizwa mu Itorero Ibihame, ni we wafunguye ku mugaragaro iki gitaramo, aho yatangiriye mu murishyo w’ingoma, ndetse mbere yo kuva ku rubyiniro yaririmbye indirimbo yitwa ‘Gusakaara’ ya Yvan Buravan mu rwego rwo kumwunamira no kumuha icyubahiro.

Mu bandi basusurukije abakunzi n’umuziki gakondo, harimo abasore biga mu Ishuri ry’Umuziki rya Nyundo bazwi nka ‘Nyundo Youth Drummers’ bafite ubuhanga n’umwihariko mu kuvuza ingoma gakondo.

Itorero Inyamibwa nk’abateguye iki gitaramo ndetse bakaba bari bategerejwe n’abantu benshi, ryahawe ikaze ku rubyiniro maze abarigize binjirira mu murishyo w’ingoma n’inanga, bati “Turi Inyamibwa z’u Rwanda, dore abakobwa, dore abahungu. Iyi ni inkuru ya 30.”

Inyamibwa kandi zakiniye abitabiriye igitaramo umukino w’umusaza n’umwuzukuru we, aho uyu mwana yabazaga Sekuru impamvu baheze mu mahanga, akamubaza amateka y’u Rwanda n’uburyo rumeze ndetse n’impamvu badataha.

Baririmbye kandi indirimbo yiswe “Iya mbere Ukwakira” yahimbwe n’Inkotanyi bavuga ko kuri iyo tariki aribwo bari binjiye Igihugu. Itariki 01 Ukwakira 1990 ni itariki itazibagirana mu mateka y’u Rwanda kuko yabaye ishingiro ry’ibyishimo n’icyizere kirambye by’u Rwanda rushya.

Ubwo baririmbaga iyi ndirimbo banerekanye ikarita y’u Rwanda n’abasirikare bayizengurutse bari gupanga urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Mu 2023 itorero Inyamibwa nibwo ryakoze igitaramo bise ‘Urwejeje Imana’ ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 25 yari ishize ishushanya urugendo rw’iterambere bagezeho n’iyaguka mu bijyanye no guteza imbere umuco binyuze mu mbyino n’indirimbo.

Itorero Inyamibwa ryasezeranyije Perezida Kagame kuzabara inkuru yo ku ya 15 Nyakanga

Abagize Itorero Inyamibwa babwiye Perezida Paul Kagame ko bazagira uruhare mu kubara inkuru itagira uko isa yo ku wa 15 Nyakanga uyu mwaka mu nyuma y’amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe.

Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwego rw’Igihugu, Mudahemuka Audace ubwo yashimaga buri wese waje kubashyigikira, yabwiye Perezida Kagame ko n’ubwo baraye bataramye bigatinda mu nkuru ya 30, biteguye no kuzatarama ubwo bazaba bari kubara inkuru yo ku ya 15 Nyakanga uyu mwaka.

Yagize ati: “Nk’Inyamibwa kandi nk’urubyiruko ndetse n’Abanyarwanda muri rusange twagira ngo tumubwire ko nubwo dukomeje gutarama ariko turakomeza no kuzirikana cyane ko hari indi nkuru itagira uko isa yo ku wa 15 Nyakanga muri uyu mwaka.”

Ubutumwa Mudahemuka Audace yageneye Umukuru w’Igihugu, burashimangira ibyatangarijwe mu kiganiro n’itangazamakuru n’umuyobozi ushinzwe inyungu rusange z’itorero Inyamibwa Rusagara Rodrigue, ubwo yavugaga ko na nyuma y’uko muri Nyakanga Abanyarwanda bazaba bamaze kwihitiramo ahazaza h’Igihugu nabwo biteguye gutarama bigatinda.

Rodrigue yabigarutseho ubwo yabazwaga niba bitari kuba byiza iyo iki gitaramo batari gutegereza bakagihuza n’amatariki nyirizina yo kwizihiza imyaka 30 yo kubohora Igihugu, bikanajyana no kuba Abanyarwanda muri Nyakanga bazihitiramo Umukuru w’Igihugu mu matora, bikaba byaba umwanya mwiza wo kwishimira ibyagezweho koko, Rodrigue yavuze ko na nyuma y’icyo gihe hazaba igitaramo cyo kubyina intsinzi.

Yagize ati: “Impamvu twahisemo gukora iki gitaramo mbere yo kubyina intsinzi Abanyarwanda bategereje muri Nyakanga uyu mwaka, ni uko twifuza kugira ngo tubyine tugaragaza icyo twishimira, ariko na nyuma ya Nyakanga tuzabyina intsinzi twishimira amahitamo y’Abanyarwanda mu matora.”

Umuhuzabikorwa wa AERG, Audace Mudahemuka yakomeje avuga ko Igitaramo Inkuru ya 30 kandi bagifata nk’umwanya ukomeye wo gushimira byimazeyo Perezida Kagame wari waje kwifatanya na bo muri ibyo byishimo byo kubara inkuru y’urugendo rw’imyaka 30 yo kongera kubaho k’u Rwanda.

Ati “Ni umwanya mwiza kandi wo kumushimira [Perezida Kagame] aho agejeje u Rwanda, aho agejeje atuyobora, ubuyobozi bwiza, aho tugeze twubaka Igihugu aturangaje imbere. Turashima kuba yarafashe iya mbere mu ngabo zahoboye Igihugu kandi zigahagarika Jenoside.”

Mudahemuka yavuze ko iki gitaramo kandi ari n’umwanya mwiza wo gukomeza gushimira cyane Inkotanyi zafashe iya mbere zikabohoza Igihugu zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Reba mu mashusho uko igitaramo cyagenze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka