Zari yanenze umugabo we wahawe amafaranga akamena amabanga y’urugo

Umushabitsikazi akaba n’umwe mu bagore bamamaye ku mbuga nkoranyambaga, Zarinah Hassan, yanenze umugabo we Shakib Cham Lutaaya, wemeye kwishyurwa Amadolari 1000 n’umunyamakuru wo muri Tanzania, Mange Kimambi, akamena amabanga y’urugo.

Urugo rwa Zarinah na Shakib Cham ntirworohewe
Urugo rwa Zarinah na Shakib Cham ntirworohewe

Intambara ikomeje kwiyongera umunsi ku munsi kuri uyu mugore w’icyamamare ukomoka muri Uganda, nyuma y’uko mu kwezi gushize yagaragaye mu mashusho afatanye agatoki ku kandi na Diamond Platnumz wahoze ari umugabo we, ndetse bamwe bakabashinja kuba nubwo batandukanye bagifitanye umubano wihariye urimo no guca inyuma abakunzi babo.

Amakuru y’uko Shakib Lutaaya, umugabo wa Zari Hassan, yishyuwe ngo amene amabanga y’urugo rwabo, yagiye hanze nyuma y’uko Zari abishyize ku mbuga nkoranyambaga ze, akanenga umunyamakurukazi Mange ndetse n’umugabo we, kuba yaremeye gushukishwa amafaranga ngo ashyire amakuru y’ubuzima bwabo hanze.

Zari yashinje uyu munyamakurukazi, Mange Kimambi, kwikunda n’uburyarya akagaragaza ko yitaye ku gukemura ibibazo by’abandi, nyamara wareba ugasanga na we ibye byaramunaniye.

Mu magambo arimo no gucyurira uyu munyamakurukazi, Zari yagize ati “Wishyuye Amadolari 1000 yose kugira ngo aguhe amakuru anyerekeyeho. Mbwira ko uri umufana wange, ni yo utabimbwira, bisa nk’aho wansariye. Wageze n’aho ushora imari mu buzima byanjye.”

Zari avuga ko ibyo Mange Kimambi yakoze bisa nko kumusarira kugeza ubwo agura amakuru ye, byanakwicisha umuntu.

Yakomeje agira ati “Reka nkubwire ikindi gice cyiza, ni uko na nyuma yo kwegeranya no gutunganya icyo kiganiro cyawe n’ubundi ntacyo wakuyemo, kuko ntiyigeze aguha ibyo wifuzaga. Shakib [Baby] yanyoherereje indabo z’iroza, yaguze muri ayo mafaranga wamuhaye.”

Iyi ntambara hagati ya Zari na Mange Kimambi, ije nyuma y’uko uyu munyamakurukazi atumiye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, kutazacikwa n’ikiganiro yagiranye na Shakib, umugabo wa Zari Hassan.

Zari Hassan yanenze umugabo we wamenye amabanga y'urugo rwabo
Zari Hassan yanenze umugabo we wamenye amabanga y’urugo rwabo

Kugeza ubu urugo rwa Zari na Shakib, rukomeje kuvukamo ibibazo ndetse benshi batekerezaga ko byaba byaraturutse ku mashusho aherutse kujya hanze, y’uyu mugore ari kumwe n’uwahoze ari umugabo we Diamond Platnumz, gusa ariko Zari yavuze ko ibibazo by’urugo rwe byatangiye kuva mu kwezi k‘Ukwakira umwaka ushize.

Mu gushaka uburyo bwo guhosha amakimbirane no kutumvikana bya hato na hato, Zari Hassan na Shakib Cham Lutaaya, babaye bahisemo gutandukana by’igihe gito.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ZALI nawe akwiriye "kwinenga",kubera ko ahora ahinduranya abagabo.Uretse no kuba ikosa,ni icyaha,kubera ko imana idusaba kuryamana gusa n’umuntu umwe twashakanye.Gucana inyuma,bizabuza millions na millions z’abantu kubona ubuzima bw’iteka.Tujye twumvira imana yaduhaye ubuzima.Nibwo buryo bwo kuyishimira.Nitubikora,niyo twapfa izatuzura ku munsi w’imperuka,iduhe ubuzima bw’iteka nkuko Yesu yavuze.

rukera yanditse ku itariki ya: 8-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka