Volleyball: APR yisasiye POLICE, GISAGARA byongera kwanga

Ubwo hakinwaga umunsi wa kabiri w’imikino yo kwishyura muri shampiyona ya volleyball mu Rwanda, ikipe ya APR VC yongeye gusubira POLICE VC iyitsinda amaseti 3 kuri 2 nk’uko byari byaragenze mu mukino wabahuje ubushize.

Usibye ikipe ya POLICE VC volleyball club itahiriwe imbere ya APR VC, ikipe ya Gisagara VC ibitse igikombe cya Shampiyona y’umwaka ushize, nayo ntiyahiriwe kuko yatsinzwe na REG VC amaseti 3-1.

Iyi ni yo mikino 2 yonyine yari iteganyijwe kuri uyu wa gatanu taliki ya 5 Mata, imikino yabereye mu nzu y’imikino ya “Gymnasium Notre-Dame Des Anges i Remera

Ikipe ya APR VC nyuma yo gutsinda POLICE VC amaseti 3-2, byatumye ihita igira amanota 28 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ku mwanya wa 3 inyuma ya REG VC na POLICE VC mbere yuko indi mikino ikomeza kuri uyu wa gatandatu dore ko na yo iza kwesurana na Gisagara VC kuri uyu mugoroba.

Gutsindwa kwa Gisagara Volleyball Club yari yagaruye Yakana Guma Laurence usanzwe ari umutoza mukuru wayo ariko akaba yagarutse mu kibuga gukina, byatumye yisanga mu mibare ishobora gutuma ibura mu makipe 4 azakina imikino ya kamarampaka (PlayOffs) dore ko isabwa nibura gutsinda APR VC kuri uyu wa gatandatu taliki ya 6 Mata kugirango yizere kuguma mu makipe 4 ya mbere.

Indi mikino ya shampiyona ya Volleyball irakomeza kuri uyu wa gatandatu mu bagabo n’abagore.

Dore uko imikino iteye mu bagabo n’abagore:

  • Abagabo

IPRC MUSANZE Vs IPRC NGOMA
KVC vs KEPLER
KIREHE vs POLICE
EAUR vs REG
APR Vs GISAGARA

  • Abagore

EAUR vs RUHANGO
APR Vs IPRC KIGALI
RRA Vs POLICE.

Nyuma yiyi mikino y’umunsi wa kabiri wa shampiyona, imikino yose iraba isubitswe mu rwego rwo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Amakipe azahagararira I Rwanda mu mikino mpuzamahanga iguza amakipe yabaye ayambere I wayo, CAVB Champions League, yo azatangira imyiteguro vuba kuko azahita yerekeza mu Misiri.

Mu bagabo u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe arimo APR, REG, POLICE ndetse na Gisagara Volleyball Club.

Mu bagore u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe 3 arimo RRA ibitse igikombe cya Shampiyona, APR ndetse na POLICE VC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka