APR VC yatsinze Ndejje yo muri Uganda mu guhatanira imyanya myiza

APR Volleyball Club y’abagore yatsinze Ndejje University yo muri Uganda mu mukino wo guhatanira umwanya hagati y’uwa gatanu n’uwa munani, mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo irimo kubera muri Madagascar.

APR VC ihagarariye u Rwanda muri iyo imikino, yagiye mu rwego rw’amakipe ahatanira imyanya myiza, nyuma yo gusezererwa muri ¼ cy’irangiza itsinzwe na Al Ahly yo mu Misiri amaseti 3-0.

Nk’uko amategeko agenga amarushanwa ya Volleyball abiteganya, amakipe asezerewe arahura hagati yayo, hakamenyekana uko akurikirana kuva ku mwanya wa gatanu kugeza ku mwanya wa 15 uhwanye n’umubare w’amakipe yitabiriye irushanwa.

Mu guhatanira umwanya hagati y’uwa gatanu n’uwa munani, tariki 10/04/2013 APR VC yatsinze Ndejje University amaseti 3-0 (25-15, 25-21, 25-18). Ndejje University nayo yari yageze muri ¼ cy’irangiza ariko ntiyaharenga kuko yasezerewe na GS Petroliers yo muri Algeria.

Kugirango ishimangire umwanya wa gatanu, APR VC igomba gutsinda umukino ifitanye na Pipeline yo muri Kenya kuri uyu wa kane tariki 11/04/2013 guhera saa kumi n’ebyiri.

APR nitsinda irafata umwanya wa gatanu, nitsindwa ifate umwanya wa gatandatu ari nawo yatahukana. Pipeline iza gukina na APR VC, yo yasezereye FAP yo muri Cameroun iyitsinze amaseti 3-0 mu hugatanira umwanya hagati y’uwa gatanu n’uwa munani.

Mu mikino ya ½ cy’irangiza yakinwe kuri uyu wa gatatu tariki 10/04/2013, Priosons yo muri Kenya inafite ibikombe bine yasezereye MB Bejaia yo muri Algeria iyitsinze amaseti 3-0 (25-16, 25-15, 25-22)
Prisons izakina umukino wa nyuma, uzaba kuri uyu wa gatanu tariki 12/04/2013, na GS Petroliers yo muri Algeria yaraye itsinze Al Ahly yo mu Misiri amaseti 3-0 (25-23, 25-22, 25-18).

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nonese burya amakipe aserukira u Rwanda mu cyunamo?narinzi ko nta myidagaduro iba yemewe ? ibyo numva byazasubirwamo kuko ntaho twakagaragaye mu bintu nkibyo by’imikino kandi turi mucyunamo cy’abacu bishwe!

ndibaza yanditse ku itariki ya: 12-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka