Volleyball: Bitok yatangaje abakinnyi 20 bagiye kwitegura amajonjora ya nyuma y’igikombe cy’isi

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Volleyball, Paul Bitok, yashiyize ahagaragara amazina y’abakinnyi 20 bagomba gutangira imyitozo ku wa mbere tariki ya 13/1/2014 bitegura kujya mu mikino y’amajonjora ya nyuma y’igikombe cy’isi kizabera muri Pologne muri Nzeli uyu mwaka.

Ikipe y’u Rwanda yabonye itike yo kujya muri ayo majonjora ya nyuma azabera muri Cameroun kuva tariki ya 12-18/2/2014, nyuma yo kwegukana umwanya wa kabiri mu mikino y’akarere ka gatanu yabereye mu Rwanda.

Iyo kipe izatangira imyitozo ku wa mbere tariki ya 13/1/2014 kuri Stade ntoya i Remera guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ikazakora imyitozo igihe gitoya mu Rwanda, nyuma ikazerekeza muri Tuniziya, aho izamara iminsi 10 ikina imikino ya gicuti n’amakipe akomeye muri icyo gihugu.

Nyuma y’iyo minsi 10, ikipe y’u Rwanda izahita yerekeza muri Cameroun aho iyo mikino y’amajonjora ya nyuma izabera, u Rwanda rukazaba ruhanganye na Cameroun, Algeria, Nigeria, na Gabon, ikipe izaba iya mbere muri iryo tsinda ikazaba ari yo ijya mu gikombe cy’isi.

Benshi mu bakinnye imikino y'akarere ka gatanu yabaye mu Ugushyingo 2013, bongeye guhamagarwa.
Benshi mu bakinnye imikino y’akarere ka gatanu yabaye mu Ugushyingo 2013, bongeye guhamagarwa.

Uretse iryo tsinda u Rwanda ruherereyemo, hazaba hari n’andi matsinda abiri, ahari irizaba rigizwe na Misiri izanakira iyo mikino, Botswana, Zambia, Cap Vert na Kenya, akazishakamo ikipe ya mbere izajya mu gikombe cy’isi.

Irindi tsinda rizaba rigizwe na Tuniziya izakira iyo mikino , Senegal, Ibirwa bya Seychelles, Niger na Congo Brazzaville, naho hakazarebwa ikipe izaba iya mbere, maze amakipe atatu yabaye aya mbere mu matsinda yayo akabona itike yo kujya mu gikombe cy’isi.

Dore abakinnyi 20 b’ikipe y’u Rwanda bahamagawe n’umutoza Paul Bitok:

Mutabazi Bonny , Hyango Theodore, Mutabazi Yves, Mutabazi Bosco, Nkikabahizi Fabrice, Mutuyimana Aimable bakina muri APR VC, Kagimbura Herve , Mudahemuka William, Ndamukunda Flavien, Bigirimana Peter, bakina muri INATEK.

Hari kandi Tuyishime Eugene, Dusabimana Vincent , Musoni Fred na Murangwa Nelson bakina muri Rayon Sport Volleyball Club, Rubayita Cesar, Kwizera Pierre Marshal bakina mu Umubano Blue Tigers, Mugabo Thierry ukinira Lyce de Nyanza.

Hari Ntagengwa Olivier ukinira Kaminuza y’u Rwanda, Mukunzi Christophe ukinira El Fanar VC-yo muri Algeria na Yakan Guma Lawrence ukinira Etoile Sportive de Setif yo muri Algeria.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yea ! equipe yacu nyifurije amahirwe masa! kandi bose barashoboye ! thanx for all! big up! be blessed! Am With U Forever!

Munyaneza Patrick yanditse ku itariki ya: 11-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka