Karongi: Abayobozi biyemeje guteza imbere imikino mishya yinjijwe mu Mikino Olempike

Mu Karere ka Karongi hatangirijwe icyumweru cy’imikino ya Olempike cyangwa Olympic Games mu Ntara y’Uburengerazuba maze berekana imikino mishya yinjijwe mu Mikino Olempike ari yo Tayikondo (Taekwondo), Ubwirinzi cyangwa Fencing ndetse no kumasha bita mu Cyongereza Archery.

Umuyobozi wa IPRC West yatangirijwemo imikino ku rwego rw’Intara y’Uburengerazuba, kuri uyu wa 18 Kamena 2014, yibukije abanyeshuri n’abakozi muri icyo kigo ko siporo ari ingenzi ku mubiri w’umuntu ku rwego rumwe n’ibiryo akaba yashimiye Komite Olempike yahisemo kuyitangiriza muri iki kigo.

Igr Mugiraneza Jean Bosco yaboneyeho kubwira abanyeshuri bo muri IPRC ko uretse kuba iyi mikino izagirira akamaro gatandukanye imibiri yabo ngo izanababera urubuga rwo guhura n’abandi haba igihe bazajya baba bagiye mu marushanwa cyangwa se abandi baje gukinira muri icyo kigo.

Aha bamurikaga umukino wa Taekwondo.
Aha bamurikaga umukino wa Taekwondo.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, na we wabonye iyi mikino nk’ikintu gikomeye aka karere kungutse n’Intara y’Uburengerazuba muri rusange yagize ati “Twiteguye gukora ibishoboka byose iyi mikino ntibe iy’aha muri IPRC West bayimurikiyemo gusa.”

Kayumba Bernard yavuze ko akarere kagiye gushaka ibisabwa kugira ngo iyi mikino yitabweho nk’izindi siporo zose. Yibutsa akamaro ka siporo nko gutsura umubano mu bakinnyi n’abafana ndetse no kubungabunga ubuzima bw’abantu, yagize ati “Tuzashishikariza abantu bose kwitabira iyi mikino nk’uko bitabira siporo rusange cyangwa sport de masse.”

Ibi Umuyobozi w’Akarere ka Karongi akavuga ko byoroshye cyane cyane ko buri wa gatanu nyuma ya saa sita ari itegeko ku bakozi gukora siporo.

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, yishimiye ko iyi mikino mishya ya Olympic yatangirijwe mu karere ke.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, yishimiye ko iyi mikino mishya ya Olympic yatangirijwe mu karere ke.

Gashugi Faufina, Perezida wa mbere wungirije wa Komite Olempike mu Rwanda, na we akaba avuga ko biteguye kubyaza umusaruro uyu mikino mishya Olempike. Agira ati “Ubu turimo kuzenguruka mu gihugu cyose dukangurira abantu bose gukunda iyi mikino.”

Gashugi akavuga ko bagiye gushyira ingufu mu bana ku buryo mu myaka iri mbere u Rwanda ruzaba rufite abakinnyi batwara ibikombe mu ruhando mpuzamahanga muri iyi mikino uko ari itatu ari yo Taekwondo, Fencing na Archery.

Si Gashugi gusa ufite icyizere ko iyi mikino izatera imbere kuko na bamwe mu bakinnyi basanzwe bayikina barimo kuzengurukana na Komite Olempike bagenda bayimurika bavuga ko ntacyayibuza gutera imbere kuko ikunzwe cyane.

Ntawangundi Eugene, Perezida wa amakalabu (club) ya Taekwondo yose mu gihugu avuga ko aho bagiye bagera hose basanze abantu bakunda uyu mukino. Agira ati “Icyizere ni cyinshi ko Taekwondo
izatera imbere kuko ahantu twageze hose wabonaga bayikunze.”

Berekana Taekwondo.
Berekana Taekwondo.

Uyu Muyobozi w’Amakalabu ya Taekwondo wanatwaye umudari muri uyu mukino muri 2010 mu Rwanda ndetse no mu bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba ariko kuri ubu akaba asigaye ari umutoza, ariko avuga ko hari inzitizi kuko umubare w’abatoza ukiri muto ndetse hakaba n’ikibazo cy’ibikoresho.

Ubwo bamurikaga iyi mikino, abakinnyi babigize umwuga ndetse banamaze kwandikisha amazina yabo ku ruhando mpuzamahanga bari bazanye n’itsinda ry’ubuyobozi bw’Imikino Olempike mu Rwanda maze bitera abanyeshuri n’abarezi muri IPRC West kudahisha amarangamutima yo kunyurwa n’iyo mikino.

Ntirenganya Jean Damascene, umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu mu bukanishi bw’amamodoka muri IPRC West, avuga ko iyi mikino yayikunze cyane kandi nyamara ngo ari ubwa mbere yari ayibonye.

Yagize ati “Iyi mikino yadushimishije cyane n’ubwo ari mishya. Njye nakunze cyane Taekwondo no kumasha ku buryo numva nzabikina.”

Umwe mu bashimishije abari bitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru cy’Imikino ya Olempike cyangwa Olympic Week, Mushambakazi Zura, umukobwa wo mu kigero cy’imyaka nka makumyabiri ukina Taekwondo akaba anaherutse kwitabira imikino y’igikombe cy’isi muri uyu mukino avuga ko Taekwondo ari umukino mwiza cyane kandi akunda agahamagarira abandi bakobwa kuwukina.

Nyuma y'ibiganiro byo gutangiza Olympic Week abanyeshuri banigishijwe gukina imikino mushya. Uyu mukobwa yigaga kumasha.
Nyuma y’ibiganiro byo gutangiza Olympic Week abanyeshuri banigishijwe gukina imikino mushya. Uyu mukobwa yigaga kumasha.

Uwibambe Assoumpta, umunyeshuri muri IPRC West mu mwaka wa gatanu avuga ko n’ubwo bidasanzwe mu muco nyarwarwanda yashimishijwe no kubona umukobwa mugenzi we akina Taekwondo ku kigero kimwe n’abahungu. Yagize ati “Yanshimishije pe! Yanshimishije nk’umukobwa mugenzi wanjye kandi nanjye binteye inyota yo kuyikina.”

Mu rwego rwo guteza imbere iyi mikino ya Taekwondo, Fencing na Archery, Ubuyobozi bwa Komite Olempike mu Rwanda buvuga ko bwiteguye gufasha ibigo by’amashuri kubona abatoza. Iyi komite kandi ngo ikaba izatanga n’ibikoresho by’ibanze by’iyi mikino dore ko ibyinshi muri byo bitoroshye kubibona kuko iyi mikino ari mishya mu Rwanda cyane cyane mu ntara.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nangendashaka gukinaigipimo

[email protected] yanditse ku itariki ya: 19-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka