Goalball: Ikipe y’u Rwanda yerekeje muri Kenya mu gikombe cya Afurika

Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Goalball ukinwa n’abafite ubumuga bwo kutabona, yerekeje i Nairobi muri Kenya mu mikino y’igikombe cya Afurika izaba kuva kuwa mbere tariki ya 2-7/12/2013.

Ikipe y’u Rwanda yari imaze icyumweru kimwe mu myitozo yahagurutse i Kigali kuri icyi cyumweru na Kenya Airways ikazatangira irushanwa ku wa mbere tariki ya 2/12/2013, nyuma y’inama izamenyekaniramo uko amakipe azahura.

Iryo rushanwa rizamara iminsi itanu, rizitabirwa n’ibiguhu umunani bikomeye mu mukino wa Goalball muri Afurika aribyo Algeria, Misiri, u Rwanda, Ghana, Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, Maroc, Kenya na Zimbabwe.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino w’abatabona mu Rwanda (NBSA), akaba ari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Goalball, Safari William, yadutangarije ko intego ibajyanye ari ukuzana igikombe, gusa ngo bizabasaba guhangana na Algeria na Misiri, bimwe mu bigugu bikomeye muri uwo mukino ku mugabane wa Afurika.

“Ubundi ibihugu navuga bizatugora cyane ni Misiri na Algeria kuko usanga bari imbere mu mukino wa Goalball, ariko andi makipe yo nta kibazo twumva tugomba kuyatsinda. Tuzagerageza gukinana ubwitange turebe ko twatsinda Misiri na Algeria kuko turashaka guhesha ishema u Rwanda tukazana kiriya gikombe”, Safari William.

Ikipe y'u Rwanda ya Goalball iri kumwe n'abatoza mbere y'uko burira indege berekeza mu gikombe cya Afurika muri Kenya.
Ikipe y’u Rwanda ya Goalball iri kumwe n’abatoza mbere y’uko burira indege berekeza mu gikombe cya Afurika muri Kenya.

Safari usanzwe akina mu ikipe ya Nyarugenge avuga ariko ko batagize imyiteguro myiza uko babyifuzaga kuko biteguye icyumweru kimwe gusa bitewe no kubura ubushobozi kuko ministeri y’imikino mu Rwanda itigeze ibatera inkunga.

Gusa ngo biyambaje amashyirahamwe n’ibigo byita ku bantu bafite ubumuga, ari nayo yabafashije kujya muri Kenya mu gikombe cya Afurika.

Muri iyo mikino igiye kuba ku nshuro ya gatandatu, u Rwanda rwajyanye abakinnyi batandatu bayobowe n’umutoza Bertha Schoonbee usanzwe atoza ikipe ya Gahini, akaba yungirijwe na Joseph Munyurangabo.

Abakinnyi bagize ikipe y’u Rwanda ya Goalball berekeje muri Kenya ni Safari William usanzwe akinira Nyarugenge, Sibomana Théogène ukinira Kaminuza y’u Rwanda, Vincent Mugisha na Munyaneza Erneste bakinira Rwamagana, Ikuzwe Callixte na Dushimirimana Zacharie bakinira Gahini.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka