‘Comité Olympique’ igiye kujya isinyisha imihigo amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda

Mu rwego rwo kunoza imikorere no kugera neza ku nshingano aba yariyemeje, amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda agiye kujya asinyira imihigo imbere y’Ishyirahamwe ry’imikino Olympique mu Rwanda (RNOC), kugirango hajye hanabaho uburyo bw’igenzura ry’imikorere.

Icyo cyemezo cyafashwe cyumvikanyweho n’impande zombi mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abagize Komite Olympique y’u Rwanda ndetse n’abahagarariye amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda, yateranye ku wa gatandatu tariki 19/10/2013.

Muri iyo nama Komite Olympique y’u Rwanda yamuritse igenamigambi (Strategic Plan) yo kuva mu mwaka wa 2013-2016, isaba amashyirahamwe y’imikino nayo gukora iyayo kugirango yihe intego y’ibyo agomba kuzaba yaragezeho muri 2016.

Babifashijwemo n’impuguke mpuzamahanga Laurent Taurecillas usanzwe ari n’umujyanama w’Ishyirahamwe ry’imikino Olympique mu Rwanda, yasobanuriye amashyirahamwe y’imikino uko ashobora gukora imishinga y’iterambere ndetse akanashaka abaterankunga.

Robert Bayigamba, umuyobozi wa Comité Olympique y'u Rwanda.
Robert Bayigamba, umuyobozi wa Comité Olympique y’u Rwanda.

Muri iyo nama Ishyirahamwe ry’imikino Olympique mu Rwanda ryemereye amashyirahamwe y’imikino ko rigiye kwibanda ku kunoza inzego z’imirimo, guharanira ko abakinnyi bagera ku rwego rwo hejuru kandi by’igihe kirambye, gushishikariza abantu b’ingeri zose gukora siporo kuri bose bikazafasha guteza imbere siporo mu Rwanda.

Hari kandi kongera ibibuga n’ahakorerwa siporo, gukora ku buryo siporo yazanira inyungu abayikora , hamwe no guteganya amarushanwa ashobora kwinjiza umutungo akanateza imbere ubukerarugendo bushingiye kuri siporo.

Amashyirahamwe y’imikino kandi yasabwe kujya atanga amakuru ku mikorere yayo, ndetse akanagena umuntu uzajya atanga ayo makuru ku bayakeneye kuko ngo nabyo biri mu bituma imikino itera imbere kurushaho.

Iyi nama ibaye mu gihe ariko amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda yasabwe kenshi kugira ubuzima gatozi butuma agira imikorere ihamye kandi izwi n’amategeko, ariko amenshi muri yo akaba atarabubona.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka