Andy Murray yatangaje ko ashobora gusezera nyuma y’Imikino Olempike ya 2024

Umwongereza Andy Murray ukina umukino wa Tennis yatangaje ko imikino ya Olempike ya 2024 izabera i Paris izaba ari yo ya nyuma agahita asezera kuri uyu mukino.

Uyu mugabo w’imyaka 36 ibi yabitangaje ubwo yari ari mu kiganiro na BBC Radio ndetse avuga ko adashaka kugereranywa n’abo bahanganye nka Roger Federer na Rafael Nadal

Ati “Byabaye byiza cyane i Londres na Rio, ariko kandi nize amasomo akomeye i Beijing (Imikino Olempike ya 2008), nizeye ko nshobora kubona amahirwe yo guhatana mu rindi rushanwa rimwe (Olempike)”

Andy Murray yacye amarenga yo kuba yasezera uyu mwaka
Andy Murray yacye amarenga yo kuba yasezera uyu mwaka

Andy Murray yavuze ko akiri gutekereza ku bijyanye no kuba yasoza gukina nk’uwabigize umwuga muri uyu mwaka, ariko kugeza ubu yirinze gutangaza itariki.

Yagize ati: "Igihe nikigera birashoboka ko hari icyo nzavuga mbere y’uko nkina umukino wanjye wa nyuma n’irushanwa ryanjye rya nyuma."

N’ubwo yagowe n’imvune mu myaka yashize ndetse akanabagwa, bigatuma atakaza imikino ine ya mbere y’uyu mwaka w’imikino wa 2024, ku myaka ye 36 Murray avuga ko ari mu mezi make ya nyuma nk’uwabigize umwuga, ariko akaba Imikino Olempike y’i Paris uyu mwaka iri mu ntego ze .

Uyu mukinnyi w’umwongereza ni we mukinnyi wenyine wegukanye umudali wa zahabu mu mikino Olempike ibiri ikurikirana mu bagabo (i Londres 2012 na Rio 2016), ndetse anatwara imidali ibiri ya feza muri Tennis ikinwa n’abakinnyi babiri aho yari afatanyije na Laura Robson mu ikipe y’u Bwongereza muri 2012.

Andy Murray yegukanye imikino Olempike inshuro ebyiri zikurikirana
Andy Murray yegukanye imikino Olempike inshuro ebyiri zikurikirana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka