Rwamagana: Abakozi bayobewe uko bazagenzurwa mu gukora siporo

Mu gihe umuyobozi w’akarere ka Rwamagana aherutse gutangaza ko muri ako karere hagiye gushyirwaho umugenzuzi uzakurikirana uko abakozi ba Leta bitabira siporo bakora kuwa gatanu nyuma ya saa sita, abakozi bavuganye na Kigali Today bayitangarije ko bitazaborohera kubahiriza ayo mabwiriza.

Kuwa 07/10/2013, umuyobozi wa Rwamagana Nehemie Uwimana yatangarije mu nama y’umutekano y’ako karere ko bagiye gushyiraho umugenzuzi uzakurikirana uko abakozi bo mu mirenge n’utugari twa Rwamagana bakora siporo kuko ngo bamwe bafashe uwo mwanya nk’uwo kwigira mu byabo kandi bitemewe.

Bwana Uwimana yagize ati “Abakozi bamwe basigaye barafashe umwanya Leta yageneye gukora siporo uwo kwigira aho bashaka mu byabo kandi bitemewe. Bakinga imiryango y’aho bakorera, ntibahe abaturage serivisi kandi ntibanitabire siporo nk’uko amabwiriza ya Leta abiteganya. Ubu rero tugiye gushyiraho uburyo bwo kugenzura uko abakozi bose bazajya bakora siporo kandi tuzabigeraho.”

Umuyobozi wa Rwamagana, ubwo hatangizwa siporo mu rubyiruko.
Umuyobozi wa Rwamagana, ubwo hatangizwa siporo mu rubyiruko.

Mu gihe hataramenyekana uko iyi siporo izagenzurwa ariko, abakozi bakorera mu mirenge inyuranye ya Rwamagana babwiye Kigali Today ko gukora iyi siporo bitazaborohera, ndetse bamwe bemeje ko babona bitazashoboka.

Nta siporo imwe abakozi 8 bakorera umurenge bahurizaho bose

Ubusanzwe imirenge yo mu karere ka Rwamagana irimo abakozi umunani. Abavuganye na Kigali Today bayibwiye ko basanga bitoroshye ngo abakozi umunani, barimo abagore, abakobwa n’abagabo ngo ntibizaborohera kugira umukino umwe bahurizaho bose ngo bagire amakipe abiri yuzuye.

Mu gihe Karinganire Daniel uyobora umurenge wa Karenge avuga ko ibi bidateye imbogamizi mu murenge we kuko ngo bazajya bahuriza hamwe abakozi bakorera ku murenge n’abakorera mu tugari tunyuranye tugize umurenge, abakorera mu tugari bo barinubira ko bizababera imvune ikomeye.

Uyu utashatse kwivuga amazina yagize ati “Umuyobozi w’umurenge wacu yatubwiye ko tuzajya duhurira hamwe ku murenge twese tugakora siporo ya nyuma ya saa sita ariko ni imvune pe!”. Nkanjye ubu nkorera mu kagari kari muri kilometero umunani ubuve ku cyicaro cy’umurenge.

Minisitiri Biruta Vincent yakoreraga siporo i Rwamagana.
Minisitiri Biruta Vincent yakoreraga siporo i Rwamagana.

Uyu mukozi uvuga ko yari yarashatse icumbi hafi y’akazi yibaza uko azajya ava mu kazi ko kuri terrain yiriwe mu giturage, agakora urugendo rw’ibilometero umunani agiye muri siporo, akongera akagenda ibilometero umunani ataha.

Ibikoresho bya siporo ntibiboneka mu cyaro

Kigali Today yavuganye n’abakozi bo mu mirenge ya Musha, Karenge, Nyakariro, Gishari, Fumbwe na Muhazi bavuga ko nta bikoresho bya siporo bafite, uretse hamwe hari imipira y’umukino w’amaguru.

Baravuga ariko ko bose badashobora gukina umupira w’amaguru kuko hari n’umukozi wavuze ko bafite umupira bahembwe ariko ngo nta kibuga cy’umupira cyiza kiri hafi y’icyicaro cy’umurenge.

Umukozi ukorera i Muhazi yavuze ko hafi y’umurenge hari ikibuga cy’umukino w’intoki wa volleyball, ariko ngo nta bikoresho byawo bafite kuko nabo bafite umupira w’amaguru.

Aba bakozi bakorera mu kagari ko mu murenge wa Musha bagize bati “Twe hano iwacu dufite ikibuga cy’umupira w’amaguru, ndetse dufite n’umupira. Ariko ntabwo abakozi babiri twajya mu kibuga ngo dukine twenyine umupira w’amaguru. Abaturage ba hano ntabo twabwira ngo baze dukine kuko babifata ngo nk’ibikorwa n’abahaze.”

Aba bavuze ko umuyobozi w’umurenge yababwiye ko bazajya bahurirra ku murenge bagakina bose ariko ngo ntabwo ari hafi ntibizaborohera.
Bwana Karinganire uyobora umurenge wa Karenge nawe yemeje ko kuba hamwe nta bikoresho bagira bizaba imbogamizi, ariko ngo bazagerageza kujya bakora siporo yo kwirukanka kuko niyo abakozi benshi bashobora ngo kuzahurizaho.

Akazi ko mu nzego z’ibanze ntikatwemerera gukora siporo uko biteganywa

Mu mbogamizi zikomeye abakozi bo mu mirenge n’utugari twa Rwamagana bafite ku mikorere ya siporo n’uko abayobozi b’akarere bazayigenzura ngo harimo no kuba akazi ko mu nzego z’ibanze kadatuma abantu bategura gahunda ngo bazikomereho.

Aha minisitiri Vincent Biruta hamwe n'umuyobozi w'akarere ka Rwamagana batangizaga siporo mu rubyiruko.
Aha minisitiri Vincent Biruta hamwe n’umuyobozi w’akarere ka Rwamagana batangizaga siporo mu rubyiruko.

Mu gihe Kigali Today yavuganaga n’umuyobozi w’umurenge umwe ejo kuwa kane tariki ya 17/10/2013 ku migendekere ya siporo, uwo muyobozi yahise yitaba telefoni bamumenyesha ko ku munsi ukurikiyeho bafite inama.

Ubwo yahise agira ati “Dore nawe irebere… Ubuse ejo nzava muri iyi nama ko itazabera hano ntazi n’igihe izasoreza njye muri siporo koko? Ni amabwiriza ya leta tuba dushaka gukurikiza twese, ariko akazi kacu ntabwo kaba koroshye pe!”

Ureste amanama atunguranye n’akazi ko mu nzego z’ibanze kandi, ngo imiterere y’ubuzima bwo mu mirenge imwe n’imwe ngo ishobora kuzabangamira siporo cyane. Ngo hari ahaba amasoko kuwa gatanu kandi abakozi bamwe bajya mu mirimo yo gushaka imisoro, ahandi ngo kuwa gatanu nibwo abaturage baboneka ngo bakorane amanama ya ngombwa kuri gahunda za Leta. Ibi byose biri mu bitazorohera abakozi mu gukora siporo.

Iyi siporo ariko irashoboka…

Umukozi ushinzwe irangamimerere ku murenge wa Nyakariro yabwiye Kigali Today ko impungenge zo kutabona uko bakora siporo zidakanganye cyane muri Nyakariro. Uwo murenge ngo wegeranye n’amashuri atatu yisumbuye, akaba avuga ko yumva babiteguye neza bashobora kuzajya bakorana siporo n’abanyeshuri.

Hari ahandi naho ngo hashobora kuba hari ibigo by’abasirikari cyangwa begeranye n’ahacumbitse abapolisi, aba nabo bakaba ari abantu bazwiho gukunda imikino ku buryo hari abakozi bumva ngo bazajya bafatanya.

Leta y’u Rwanda yashyizeho amabwiriza ko abakozi bayo bose bazajya bitabira gukora siporo kuwa gatanu nyuma ya saa sita, ndetse abakorera mu bigo bikomeye bibishyurira aho bakorera siporo. Hari ibigo byashyizeho n’uburyo bwo gutwara abakozi babyo mu kujya no kuva ahakorerwa siporo, cyane cyane mu mujyi wa Kigali.

Umukozi ukorera ku cyicaro cy’akarere ka Rwamagana yabwiye Kigali Today n’ubwo begereye umujyi, ngo i Rwamagana ntabwo hari ibikoresho bihagije yakoresha muri siporo akunda, dore ko n’ubusanzwe atuye mu mujyi wa Kigali.

Ngo akunda koga, bityo ngo yumva akunda kujya koga mu cyiruhuko cya week end kuri hoteli imwe muri Kigali.

Kigali Today yagerageje kuvugana n’umukozi ushinzwe umuco na siporo mu karere ka Rwamagana, bwana Mutangana Olivier Hamza ngo hamenyekane uburyo buzakoreshwa mu kugenzura uko siporo izakorwa, uwo mukozi ntiyemera kugira icyo atangaza.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka