Nzeyimana na Nyirabarame begukanye MTN Kigali Half Marathon

Alexis Nzeyimana mu bagabo na Epiphanie Nyirabarame mu bagore, nibo begukanye imyanya ya mbere mu gusiganwa ku maguru muri MTN Kigali Half Marathon yabaye ku cyumweru tariki 20/10/2013.

Muri iryo siganwa ryari ribaye ku nshuro ya mbere, abasiganwaga bahagurukiraga kuri Stade Amahoro bakerekeza Kacyiru, Kinamba, rwandex, Remera Giporoso bagasubira kuri Stade Amahoro.

Iyo ntera ireshya na Kilometero 21, Alexis Nzeyimana yayirangije akoresheje isaha imwe, iminota ibiri n’amasegonda 21, ahita anahembwa ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ku mwanya wa kabiri haje Felicien Muhitira wakoresheje isaha imwe iminota ibiri n’amasegonda 38, naho Hussein Habumugisha aza ku mwanya wa gatatu, akaba yakoresheje isaha imwe iminota itatu n’amasegonda atandatu.

Uwitwa Ntirenganya Felix yaje ku mwanya wa kane, naho Potien Ntawuyirushintege aza ku mwanya wa gatanu.

Epiphanie Nyirabarame (umaze kujya mu mikino Olympique incuro ebyiri) niwe wegukanye umwanya wa mbere muri MTN Kigali Half Marathon mu bagore.
Epiphanie Nyirabarame (umaze kujya mu mikino Olympique incuro ebyiri) niwe wegukanye umwanya wa mbere muri MTN Kigali Half Marathon mu bagore.

Mu bagore, Epiphanie Nyirabarame yongeye kugaragaza ko afite inararibonye mu gusiganwa ku maguru maze arangiza Kilometero 21 ari ku mwanya wa mbere, akaba yakoresheje isaha imwe, iminota 20 n’amasegonda 19.

Nyirabarame yakurikiwe na Salome Nyirarukundo wakoresheje amasaha abiri, iminota 21 n’amasegonda 33, naho Pelagie Musengimana aza ku mwanya wa gatatu akoresheje isaha imwe iminota 24 n’amasegonda arindwi. Genese Nyirahabimana yaje ku mwanya wa kane, naho Martine Yankurije aza ku mwanya wa gatanu.

Muri iryo siganwa rizajya riba buri myaka ine, hahembwe abakinnyi batandatu ba mbere, aho uwa mbere haba mu bagabo ndetse no mu bagore yahawe ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

Umukinnyi wa kabiri yahembwe ibihumbi 300, uwa gatatu ahabwa ibihumbi 250, uwa kane ahabwa ibihumbi 200, uwa gatanu ahembwa ibihumbi 100 naho uwa gatandatu ahabwa ibihumbi 50.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka