Ubudage bwegukanye igikombe cy’isi cya kane nyuma yo gutsinda Argentine 1-0

Ikipe y’Ubudage yakoze amateka yo kwegukana igikombe cy’isi cya kane ikivanye ku mugabane wa Amerika, bwa mbere ku ikipe y’i Burayi, ubwo yatsindaga Argentine igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Maracana i Rio de Janeiro muri Brazil ku cyumweru tariki ya 13/7/2014.

Igitego cya Mario Gotze ku munota wa 113 nicyo cyahesheje bidasubirwaho igikombe Ubudage, kuko amakipe yombi yari yabanje gukina iminota 90 isanzwe abura igitego, biba ngombwa ko hitabazwa iminota 30 y’inyongera.

Abakinnyi b'Ubudage bishimira akazi bamaze ukwezi bakora.
Abakinnyi b’Ubudage bishimira akazi bamaze ukwezi bakora.

Ni umukino wari unogeye ijisho, waranzwe n’ishyaka ryinshi, gusatirana ndetse n’amakosa menshi mu kibuga, ariko abanyezamu ku mpande zombi bakora akazi gakomeye ko kuvanamo imipira benshi babaga bamaze kwemeza ko ari igitego.

Igice cya mbere Argentine yakinnye neza cyane ibifashijwemo na kizigenza Lionel Messi, ariko amahirwe yabonetse nta gitego cyavuyemo. Argentine yigeze gusatira neza ndetse Gonzalo Higuain ashyira umupira mu ncundura ndetse yishimira igitego ariko umusifuzi avuga ko yari yaraririye.

Gonzalo Higuain yatsinze igitego mu gice cya mbere ariko kirangwa kuko yari yaraririye.
Gonzalo Higuain yatsinze igitego mu gice cya mbere ariko kirangwa kuko yari yaraririye.

Igice cya kabiri cyaranzwe no gukina neza ku mpande zombi, ndetse Ubudage bukiboneramo amahirwe menshi yo gutsinda igitego ariko kucyinjiza birananirana.

Iminota y’inyongera niyo yagaragaje uhabwa igikombe, ubwo ku munota wa 113, Mario Gotze wagiye mu kibuga ku munota wa 88 asimbura Moroslave Klose, yatsindaga igitego cyiza ahabwe umupira mwiza na Andre Schuerrle.

Mario Götze ni we wahesheje Ubudage igikombe ubwo yinjiraga mu kibuga asimbuye agatsinda igitego ku munota wa 113.
Mario Götze ni we wahesheje Ubudage igikombe ubwo yinjiraga mu kibuga asimbuye agatsinda igitego ku munota wa 113.

Icyo gitego Argentine yananiwe kucyishyura kuko amakipe yombi yari yatangiye kugaragaza kunanirwa, ndetse na ‘Coup Franc’ Lionel Messi yateye ku munota wa 120 ntabwo yabashije kuyishyira mu izamu.

Ni igikombe cya kane Ubudage butwaye mu mateka yabwo, igikombe cya mbere butwaye kuva bwiyunga bukaba igihugu kimwe, Ubudage bukaba bubaye igihugu cya mbere cyo ku mugabane w’Uburayi gitwaye icyo gikombe kikivanye ku mugabane wa Amerika.

Ann-Kathrin Brommel, yaje mu kibuga gushimira umukunzi we Mario Gotze.
Ann-Kathrin Brommel, yaje mu kibuga gushimira umukunzi we Mario Gotze.

Ubudage bwari bwitabiriye igikombe cy’isi ku nshuro ya 18, bwegukanye igikombe cya kane nyuma ya 1954, 1974 na 1990, ubu bukaba bunganya ibikombe bine n’Ubutaliyani, ariko ayo makipe yombi akaza inyuma ya Brazil ifite ibikombe bitanu ari nabyo byinshi, naho Argentine ikaba yashakaga igikombe cya gatatu ariko ikaba itabashije kibigeraho.

Ubudage butwaye igikombe cyari gifitwe na Espagne yacyegukanye muri 2010 ikivanye muri Afurika y’Epfo ubwo yatsindaga Ubuholandi ku mukino wa nyuma, ariko uyu mwaka Espagne yasezerewe ku ikubitiro, naho Ubuholandi bwo bwasezerewe na Argentine muri ½ cy’irangiza bwegukana umwanya wa gatatu butsinze Brazil yasezerewe n’Ubudage muri ½, inyagiwe ibitego 7-1.

Kapiteni Philipp Lahm na bagenzi be bishimira igikombe cy'isi cya kane begukanye mu mateka y'Ubudage.
Kapiteni Philipp Lahm na bagenzi be bishimira igikombe cy’isi cya kane begukanye mu mateka y’Ubudage.

N’ubwo atabashije guhesha ikipe ye igikombe, Lionel Messi yahanaguwe amarira n’umupira wa zahabu yahawe nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri iki gikombe cy’isi, naho umunyezamu w’Ubudage Manuel Neuer ahabwa ‘Golden Glove’, nk’umunyezamu wahize abandi muri iri rushanwa.

Umukuru w'igihugu cy'Ubudage Chancellor Angela Merkel ahobera abakinnyi be abashimira mbere yo guhabwa igikombe.
Umukuru w’igihugu cy’Ubudage Chancellor Angela Merkel ahobera abakinnyi be abashimira mbere yo guhabwa igikombe.
Abafana b'Ubudage basazwe n'ibyishimo.
Abafana b’Ubudage basazwe n’ibyishimo.
Abahanzi Carlos Santana, Wyclef Jean, Shakira, Alexandre Pires, Ivete Sangalo na Carlinhos Brown basusurukije abari kuri Stade Maracana mbere y'umukino.
Abahanzi Carlos Santana, Wyclef Jean, Shakira, Alexandre Pires, Ivete Sangalo na Carlinhos Brown basusurukije abari kuri Stade Maracana mbere y’umukino.
And Gisele, icyamamare muri Brazil mu kwerekana imideri ari kumwe na Carles Puyol, wahoze akinira Espagne yanatwaye igikombe cyaherukaga kubera muri Afurika y'Epfo nibo bazanya igikombe ku kibuga.
And Gisele, icyamamare muri Brazil mu kwerekana imideri ari kumwe na Carles Puyol, wahoze akinira Espagne yanatwaye igikombe cyaherukaga kubera muri Afurika y’Epfo nibo bazanya igikombe ku kibuga.
Lionel Messi yahawe umupira wa zahabu w'icyi gikombe cy'isi, naho Umunyezamu w'Ubudage Manuel Neuer ahabwa 'Golden Glove' nk'abakinnyi babiri bigaragaje cyane.
Lionel Messi yahawe umupira wa zahabu w’icyi gikombe cy’isi, naho Umunyezamu w’Ubudage Manuel Neuer ahabwa ’Golden Glove’ nk’abakinnyi babiri bigaragaje cyane.
Umuhanzi Rihanna nawe yari yibereye i Maracana yaje kwihera ijisho iby'Ubudage na Argentine.
Umuhanzi Rihanna nawe yari yibereye i Maracana yaje kwihera ijisho iby’Ubudage na Argentine.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

SOYEZ HEUREUX,ET COURAGEUX POUR TOUT LES FANAS DES ALLEMANDS.DIEU VOUS BENIT.mercie SHUERRE ET GOTZE MARION

FRANK LAMPARD yanditse ku itariki ya: 10-10-2014  →  Musubize

UBUDAGE [MANS SHAFT] bwaranyemeje nk ikipe nemera.ubuhanga bwa andre shuerrle !,e e e yadutuye umutwaro.IYO GONDOGANI AZA GUKINA MONDIAL nibwo twari kubon udukoryo

FRANK LAMPARD yanditse ku itariki ya: 10-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka