U Rwanda rwazamutseho imyanya 30 ku rutonde rwa FIFA mu mezi atatu ashize

Ku rutonde ngarukakwezi rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) rwasohotse ku wa gatatu tariki ya 13/8/2013, u Rwanda rwazamutseho imyanya umunani, bituma ruva ku mwanya wa 109 rugera ku mwanya wa 101 ku isi, imibare ikaba igaragaza ko rwazamutseho imyanya 30 mu mezi atatu ashize.

Kuva ikipe y’u Rwanda Amavubi yafatwa n’umutoza w’Umwongereza Stephen Constantine, yatangiye kuzamuka ku rutonde rwa FIFA ku buryo buhoraho iva ku mwanya wa 131 yayisanzeho, ikaba igeze ku mwanya wa 101 ku isi.

Kuzamuka kw’ikipe y’u Rwanda ku rutonde rwa FIFA ahanini byatewe n’uko yagiye yitwara mu marushanwa azwi na FIFA ndetse no mu mikino ya gicuti ikinwa ku matariki yashyizweho n’iryo shyirahamwe rigenga umupira w’amaguru ku isi.

Bimwe mu bigwi Amavubi yagize mu mezi atatu ashize harimo gutsinda Libya akanayisezerera ayitsinze ibitego 3-0, gutsinda Gabon ibitego 2-0 mu mikino ibiri ya gicuti yahuje ayo makipe, ndetse no gusezerera Congo Brazzaville hitabajwe za penaliti mu mukino uheruka kubera i Kigali tariki 2/8/2014 ari nawo watumye u Rwanda rukomeza kuzamuka.

Mu bihugu byo mu karere, u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu, rukaba n’urwa 26 muri Afurika. Mu Karere u Rwanda ruza inyuma ya Uganda iri ku mwanya wa 81 muri Afurika, ku mwanya wa kabiri hakaza Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo iri ku mwanya wa 93 ku isi.

Kenya iri ku mwanya wa 104 ku isi, Tanzania ku mwanya wa 110, Ethiopia iza ku mwanya wa 112, Sudan ku mwanya wa 115 naho u Burundi bukaza ku mwanya wa 129.

Algeria ikomeje kuza ku isonga muri Afurika, ikaza ku mwanya wa 24 ku isi. Muri Afurika Algeria ikurikiwe na Cote d’ivoire, Nigeria, Ghana, Misiri, Tuniziya, Siera Leone, cameroun, Burkina Faso na Senegal.

Nyuma yo gutwara igikombe cy’isi, Ubudage bukomeje kuyobora ku rwego rw’isi, bugakurikirwa na Argentine, Ubuholandi, Colombia, Ububiligi, Uruguay, Espagne, Brazil, Ubusuwisi n’Ubufaransa.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka