The Winners FTC igiye gukina bwa mbere shampiyona y’u Rwanda yamuritse umwambaro mushya (AMAFOTO)

Ishuri ry’umupira w’amaguru rya The Winners Football Training Center ryo mu Karere ka Muhanga rigiye gukina bwa mbere shampiyona y’u Rwanda, ryamuritse umwambaro mushya bazakinana

Nyuma yo kwakirwa nk’umunyamuryango mushya wa Ferwafa mu nama y’Inteko Rusange ya FERWAFA yateranye tariki 17 Ukwakira 2020, ikipe ya The Winners Football Center iri mu makipe azakina shampiyona y’icyiciro cya kabiri uyu mwaka.

Abakinnyi, abatoza ndetse n'abayobozi ba The Winners FTC
Abakinnyi, abatoza ndetse n’abayobozi ba The Winners FTC

Iri shuri riherereye mu Karere ka Muhanga rikaba ari naho rizajya ikipe yabo izajya yakirira imikino yabo, kuri uyu wa Gatanu tariki 20/08 yamuritse imyambaro bazajya bakinana ndetse n’ibindi bikoresho birimo n’inkweto zo gukinana, mu muhango wabereye kuri Stade ya Muhanga ari naho bazajya bakirira imikino yo mu cyiciro cya kabiri.

Uyu ni umwe mu myambaro bazakinana muri iyi shampiyona
Uyu ni umwe mu myambaro bazakinana muri iyi shampiyona

Nshimiyimana David ukuriye The Winners Football Training Center, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’iki gikorwa, yavuze ko bishimiye kuba shampiyona y’icyiciro cya kabiri noneho igiye kongera gukinwa, bikazatuma babona n’umwanya wo kwerekana impano zibarizwa mu ishuri ryabo ry’umupira w’amaguru

Yagize ati " Turishimye cyane kuko twavuga ko uretse kuba abana bari bari mu bwigunge kubera kudakina, twanavuga ko muri iyi myaka ibiri nta mpano zigeze zigaragaza kuko abakinnyi benshi burya bava mu cyiciro cya kabiri, bakazamuka mu cya mbere."

"Ubu tugiye kongera kumurika impano nyinshi dufite mu ishuri ryacu nk’uko twari dusanzwe tubikora ariko ubu bizaba akarusho kuko tuzaba dufite ikipe ikina mu cyiciro cya kabiri."

Nshimiyimana David washinze ndetse akaba akuriye The Winners Football Training Center
Nshimiyimana David washinze ndetse akaba akuriye The Winners Football Training Center

Umuyobozi wa The Winners kandi avuga ko kubera icyorezo cya COVID-19 cyatumye batakaza bamwe mu bafatanyabikorwa bari bafite ubu bari kwishakamo ubushobozi ku giti cyabo, gusa bikaba bitarabaciye intege kuko zimwe mu ntego zabo ari ukugaragaza impano z’abakiri bato mu mupira w’amaguru.

Nshimiyimana David kandi uyobora iri shuri yigeze no kuyobora AS Muhanga iri mu cyiciro cya kabiri, ndetse iranazamuka mu cyiciro cya mbere aho yayiyoboye imyaka ibiri, akavuga ko ubu bunanaribonye buzamufasha kwitwara neza mu cyiciro cya kabiri ndetse no muri Shampiyona y’u Rwanda muri rusange.

Iri shuri ryagiye ritanga abakinnyi mu makipe atandukanye ndetse arimo n’amakipe y’igihugu mu batarengeje imyaka 15 na 17, ikaba yaranazamuye abazwi barimo nka Sugira Ernest , Ngabo Mucyo Fred bita Januzaj wanyuze mu makipe nka AS Muhanga, APR FC ndetse na Marines FC abarizwamo ubu, Ndayishimiye Dieudonne bakunda kwita Fils Nzotanga ukina muri APR FC n’abandi.

The Winners Football Training Center yashinzwe 2008 kugeza ubu ifite abakinnyi barenga 300 bari mu byiciro bitandukanye, kuva ku imyaka 5 kugeza 8, kuva kuri 8 kugeza kuri 11, icyiciro cyo kuva ku myaka 13 kugeza munsi ya 15, kuva ku myaka 15 kugeza munsi ya 17 , ndetse no kuva ku myaka 17 kugeza munsi ya 20.

Uyu ni umwambaro itsinda ry'abatoza ndetse n'abayobozi bazajya bambara
Uyu ni umwambaro itsinda ry’abatoza ndetse n’abayobozi bazajya bambara

Biteganyijwe ko shampiyona y’icyiciro cya kabiri izatangira tariki 18 Nzeli 2021 isozwe tariki 11 Ukwakira 2021. Ni shampiyona izakinwa ku ikubitiro amakipe akuranamo kugira ngo hazaboneke amakipe azakina 1/8, 1/4, 1/2 ndetse n’azakina umukino wa nyuma ariyo azazamuka gusimbura AS Muhanga na Sunrise FC zamanutse mu cyiciro cya kabiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka