Shampiyona y’abagore yiyongereyemo amakipe atanu mashya

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’abahagarariye amakipe ya ruhago y’abagore batangaje ko shampiyona y’abagore izatangira tariki 30/11/2013, ikazaba irimo andi makipe atanu mashya.

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umupira w’amaguru w’abagore no kuwugeza hirya no hino mu Rwanda, bagendeye kandi ku busabe bw’amakipe bakanasuzuma ibisabwa, FERWAFA yemereye andi makipe atanu y’abagore kuzakina shampiyona ya 2013/2014.

Amakipe mashya yemerewe ni Evening Stars, Don Bosco Gatenga, Atletico Huye, Academy Girls Sports Team na Freedom. Kuba amakipe y’abagore yariyongereye akava kuri 11 akagera kuri 16, byatumye FERWAFA ihindura uburyo iyo shampiyona izajya ikinwa.

Abari mu nama bumvikanye ko ayo makipe 16 ashyirwa mu matsinda abiri, buri tsinda rikaba rigizwe n’amakipe umunani, akazajya ahura nk’uko bisazwe bijyenda muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo.

AS Kigali WFC niyo yegukanye igikombe cya shampiyona giheruka.
AS Kigali WFC niyo yegukanye igikombe cya shampiyona giheruka.

Mu rwego rwo kongerera iyo shampiyona imbaraga no kuzamura urwego iriho, hemejwe ko nyuma ya shampiyona 2013/2014, amakipe atanu azaba ari mu myanya ya mbere muri buri tsinda azashyirwa hamwe, maze akazakora shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2014/2015.

Naho amakipe ane asigaye, ni ukuvuga izizaba ziri ku mwanya wa gatandatu kugeza ku wa mwanya wa munani, kimwe n’izindi zishobora kuzavuka, zizashyirwa hamwe zikore shampiyona y’icyiciro cya kabiri izaba ikinwe ku nshuro ya mbere.

Igikombe cya shampiyona iheruka, cyegukanywe na AS Kigali, kikaba ari icya kane yari itwaye yikurikiranya. Dore uko amakipe 16 azaba agize shampiyona y’abagore ya 2013/2014 yashyizwe mu matsinda:
Itsinda rya mbere rigizwe na: AS Kigali WFC, APR WFC, ESIR WFC, Rambura WFC, Urumuri WFC, Freedom WFC, Don Bosco Gatenga WFC, na Evening Stars WFC.

Itsinda rya kabiri rigizwe na: The Winners, Kamonyi WFC, Inyemera WFC, Bugesera WFC; Les lioness WFC, Imirasire WFC, Atletico huye WFC, na Academy Girls Sports Team.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka