Shakira agiye kuririmba mu birori byo gusoza igikombe cy’isi inshuro 3 zikurikiranya

Umunyamuziki Shakira Isabel Mebarak Ripoll uzwi ku izina rya Shakira, ni umwe mu bazaririmba mu birori byo gusoza igikombe cy’isi kirimo kubera mu gihugu cya Brazil tariki 13/07/2014.

Uyu muhanzi w’imyaka 37 ni ubwa gatatu agiye gususurutsa ibirori byo gusoza igikombe cy’isi kuko mu mwaka wa 2006 ubwo igikombe cy’isi cyakinirwaga mu gihugu cy’Ubudage kigatwarwa n’Ubutaliyani nyuma yo gutsinda Ubufaransa kuri Penaliti 5-4 nabwo ariwe waririmbye.

Uyu muhanzi kandi yongeye kuririmba mu gikombe cy’isi cyabereye bwa mbere muri Afurika mu mwaka wa 2010, ubwo cyaberaga muri Afurika y’Epfo kikaza gutwarwa na Espagne itsinze Ubuholandi 1-0 ku munota w’116 mu nyongera.

Shakira ni umwe mu bahanzi bazasusurutsa ibirori byo gusoza igikombe cy'isi muri Brazil.
Shakira ni umwe mu bahanzi bazasusurutsa ibirori byo gusoza igikombe cy’isi muri Brazil.

Mu ndirimbo yise La La La (Brazil 2014), uyu muhanzi akazafatanya n’abandi bahanzi kuririmba mu gusoza irushanwa ry’igikombe cy’isi kugeza ubu kigeze mu mikino ya ½ cy’irangiza, aho Brazil yakiriye iri rushanwa iza guhura n’Ubudage naho Argentine igahura n’Ubuholande.

Shakira ukomoka mu gihugu cya Colombia arakunzwe cyane muri Amerique Latine no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ahandi hatandukanye bitewe n’injyana y’indirimbo ze zikundwa na benshi.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka