Safari Buuni a.k.a Bresilien azatangira gutoza Etincelles ku wa mbere

Ubuyobozi bwa Etincelles FC ikaba ubu iri ku mwanya wa nyuma muri shampiyona bwafashe icyemezo cyo kuzana undi mutoza witwa Safari Buuni uzwi ku izina rya Bresilien, akaba azatangira imirimo ku wa mbere tariki 31/12/2012.

Mu kiganiro twagiranye n’Umunyamabanga mukuru wa Etincelles, Yves Niyibizi, yadutangarije ko komite nyobozi y’iyo kipe yateranye ikiga ku kibazo iyo kipe ifite, maze basanga ahanini gishingiye ku mutoza, ari nayo mpamvu bafashe icyemezo cyo kuzana Safari Buuni kandi ngo bizeye ko azazana impinduka muri iyo kipe.

“Kuba twaratsinzwe cyane, byaturutse ahanini ku mutoza twasanze atari ku rwego rwa Etincelles. Kuba rero twaramaze kubona icyo kibazo tukazana umutoza mushya kandi twizeye ubuhanga bwe ndetse n’amateka ye meza mu mupira w’amaguru, twizeye ko azazana impinduka nziza mu ikipe yacu”.

Niyibizi avuga ko Komite nyobozi ya Etincelles yasabye umutoza Safari Buuni ko shampiyona izarangira nibura Etincelles iri ku mwanya wa gatandatu kandi ngo nawe yarabibemereye.

Nubwo umutoza Safari Buuni yagaragaye ku mukino Etincelles yatsinzwemo na Rayon Sport ku wa gatatu tariki 26/12/2012, umunyamabanga wa Etincelles avuga ko uwo mutoza yari yaje kureba gusa uko ikipe azatoza ihagaze, ngo ariko azatangira kuyitoza ku mugaragaro ku wa mbere tariki ya 31/12/2012.

Safari Buuni ‘Bresilien’ wamenyekanye cyane mu Rwanda atoza ikipe ya Rayon Sport nyuma agasubira mu gihugu cye cy’amavuko cya Congo aho yatoje Virunga na Kabasha, aje muri Etincelles gusimbura Nshimiyimana Hamdouni wari warahawe gutoza iyo kipe by’agateganyo nyuma y’aho uwari umutoza wayo mukuru Bizumuremyi Radjab yirukaniwe kubera umusaruro mubi.

Etincelles iheruka gutsindwa na Rayon Sport ibitego 3-2 mu mukino wa shampiyona, ubu iri ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma n’amanota atanu gusa nyuma y’imikino 10 ya shampiyona imaze gukinwa.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

urutonde rwa championa y’uko amakipe yastindanye kugezubu ruhagaze rute

hakizimana yanditse ku itariki ya: 29-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka