Roman Abramovich yafashe icyemezo cyo kugurisha Chelsea FC

Nyuma y’uko u Burusiya bushoje intambara ku gihugu cya Ukraine, umuherwe w’Umurusiya, Roman Abramovich, wari usanzwe ari nyiri ikipe ya Chelsea FC yo mu Bwongereza, akaba inshuti ya hafi ya Perezida Vladimir Putin, yabwiwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza ko atemerewe kugira umutungo muri icyo gihugu, ahita afata icyemezo cyo kugurisha iyo kipe yari amaranye imyaka 19.

Roman Abramovich
Roman Abramovich

Mu minsi ishize nibwo Roman Abramovich w’imyaka 55, yabanje gufata icyemezo cyo kuva mu buyobozi bw’ikipe ya Chelsea akayisigira abizerwa bayo, kuri ubu mu itangazo yashyize ahagaragara yavuze ko yafashe icyemezo cyo kuyigurusha, ku bw’inyungu z’ikipe n’abakunzi bayo.

Yagize ati “Buri gihe nafashe ibyemezo ku nyungu z’ikipe, nafashe icyemezo cyo kugurisha ikipe nizera ko bigamije inyungu zayo, abafana, abakozi, abaterankunga b’ikipe n’abafatanyabikorwa. Ibi ntabwo ari ukubera ubucuruzi cyangwa amafaranga, kuri njyewe ahubwo ni ugukunda umukino n’ikipe.”

Abramovich yavuze ko ababajwe no gutanduka n’iyo kipe, gusa ngo yizeye ko azemererwa kugera kuri stade ya Chelsea agasezera ku bafana.

Yagize ati “Iki ni icyemezo kitoroshye gufata, birambabaje gutandukana n’ikipe muri ubu buryo, gusa nizera ko ari byiza ku nyungu zayo. Nizeye ko nzashobora gusura Stamford Bridge inshuro ya nyuma, kugira ngo mbasezereho mwese. Nagize amahirwe mu buzima yo kuba muri Chelsea kandi ntewe ishema n’ibyo twagezeho byose, Chelsea n’abakunzi bayo bazahora mu mutima wanjye.”

Hansjorg_Wyss ni umwe mu bifuza iyi kipe ya Chelsea
Hansjorg_Wyss ni umwe mu bifuza iyi kipe ya Chelsea

Roman Abramovich yaguze ko ikipe ya Chelsea FC mu mwaka wa 2003 yayiguze miliyoni 140 z’Amapawundi, imaze imyaka 47 idatwara igikombe. Mu myaka 19 yari amaranye na yo akaba yarayihinduriye urwego, ikaba ikipe ikomeye mu Bwongereza ku mugabane w’u Burayi ndetse no ku isi muri rusange.

Iyo kipe kandi muri iyo myaka yayishoyemo arenga miliyari 2.1 z’Amapawundi, yayihesheje ibikombe 21 birimo shampiyona y’u Bwongereza Chelsea yatwaye inshuro eshanu (5), UEFA Champions League ebyiri (2), FA Cups eshanu, League Cups ebyiri, Community Shields ebyiri, UEFA Super Cup imwe n’igikombe cy’isi cy’ama Club baheuruka gutwara uyu mwaka. Mu myaka 19 yari amaranye iyo kipe, yakoranye n’abatoza 15.

Amakuru avuga ko Roman Abramovich yameze gushyiraho igiciro cya miliyari enye (4) z’Amapawundi, ku waba yifuza kugura iyi kipe ndetse avuga ko basabwa gutanga ubusabe bwabo bitarenze ku wa Gatanu tariki 4 Werurwe 2022.

Toddy Boehly na we yifuza kugura Chelsea
Toddy Boehly na we yifuza kugura Chelsea

Kugeza ubu Umunyamerika Toddy Boehly ubarirwa umutungo ungana na miliyari 4.72 z’Amapawundi n’Umusuwisi w’imyaka 86 Hansjorg Wyss, na we ubarirwa miliyari 5.5 z’Amadorali, nibo bivugwa ko bamaze kugaragaza ubushake bwo kugura iyo kipe yo mu murwa mukuru w’u Bwongereza, Londres.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka