Rayon Sports na APR FC : Imibare ndetse n’amakuru ahari mbere y’umukino

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Werurwe 2024 saa cyenda (15h00) kuri Kigali Pelé Stadium, ikipe ya Rayon Sports irakira APR FC mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona.

Ni umukino ukomeye mu Rwanda kuko iyo umukino wegereje, hirya no hino haba hari impaka nyinshi mu bakunzi b’aya makipe zishobora kuvamo n’imirwano.

Yannick Bizimana wa APR FC (uri ku mupira) ari mu bakinnyi bakiniye aya makipe yombi
Yannick Bizimana wa APR FC (uri ku mupira) ari mu bakinnyi bakiniye aya makipe yombi

Uyu mukino benshi bita ‘Derby de Mille Collines’ ni umukino ugiye kuba ikipe ya APR FC isa nk’aho yamaze kwizera igikombe cya shampiyona, aho nyuma yo gutsinda ikirarane yari ifitanye na Etoile de l’Est, yahise irusha Rayon Sports iyikurikiye amanota 10, gusa ntibikuraho gukomera k’umukino nk’uko bisanzwe.

Imibare igaragaza ko aya makipe ari amakeba cyane

Ni umukino wa 102 amakipe yombi agiye gukina kuva mu 1995. Rayon Sports izakira uyu mukino imaze gutsinda imikino 32, mu gihe APR FC imaze gutsinda 43, amakipe yombi anganya imikino 26. Mu bitego byose byinjijwe muri iyi mikino ni 261, APR FC yinjije 135 , Rayon Sports yarebye mu izamu inshuro 126.

Aya makipe kuva mu 2016 amaze gukina imikino 18. Muri iyo Rayon Sports yatsinze imikino 6 yinjiza ibitego 14, APR FC yatsinze imikino 9 yinjizwa ibitego 16 anganya imikino 3.

Ikipe ya Rayon Sports yamaze imyaka ine idatsinda APR FC mu marushanwa yose, hagati y’itariki 20 Mata 2019 na tariki 12 Gashyantare 2023 ubwo yayitsindiraga i Huye 1-0. Hagati muri iyo myaka isaga ine bakinnyemo imikino 7 APR FC itsinda 5 banganya imikino 2.

Kuri ubu ariko Rayon Sports mu gihe cya vuba ni yo iyoboye urugendo ruhuza amakipe yombi kuko imaze imikino ine idatsindwa na APR FC mu marushanwa yose bahuriyemo, dore ko kuva muri Gashyantare 2023 aya makipe amaze guhura inshuro eshatu. Muri izi nshuro harimo imwe muri shampiyona, imwe mu Gikombe cy’Amahoro ndetse n’undi mukino w’igikombe kiruta ibindi (Super Cup 2023).

Umukino wa APR FC na Rayon Sports ni umukino urangwa n'ishyaka ku mpande zombi
Umukino wa APR FC na Rayon Sports ni umukino urangwa n’ishyaka ku mpande zombi

Ibi byatumye tariki 29 Ukwakira 2023, Rayon Sports yasabwaga gutsinda umukino wa APR FC itarabishoboye, bituma idakora amateka yo gutsinda imikino ine yikurikiranya iyihuza na APR FC kuko itatu ya mbere yari yarayitsinze(1-0, 1-0, 3-0) yinjizamo ibitego bitanu mu gihe APR FC nta gitego na kimwe yinjije mu izamu rya Rayon Sports.

APR FC itsinze uyu mukino yahita itwara igikombe ku munsi wa 23 wa shampiyona

APR FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’ amanota 55, ikurikirwa na Rayon Sports ifite amanota 45 bivuze ko harimo ikinyuranyo cy’amanota 10. Mu gihe APR FC yaba itsinze, yahita igira 58 ikarusha iyikurikiye ari yo Rayon Sports amanota 13 ashobora kutavamo bitewe n’iminsi mike yaba isigaye igera kuri itandatu kandi ikaba ari imikino isa nk’iyoroheye APR FC ikaba yakomeza gutekereza gutwara igikombe cya shampiyona idatsinzwe umukino nk’uko yabikoze mu mwaka wa 2022-2023.

Rayon Sports yatakaje abakinnyi 5, ifite umutoza mushya (Julien Mette)

Kuri ubu ikipe ya Rayon Sports yabayemo impinduka nyinshi zirimo gutakaza abakinnyi 5 bayifashije mu rugendo rwo kumara imikino ine idatsindwa na APR FC barimo umunyezamu Hakizimana Adolphe, Kapiteni Rwatubyaye Abdul, Hertier Nzinga Luvumbu, Joackim Ojera ndetse na Mussa Essenu berekeje mu yandi makipe yinganjemo ayo hanze y’ u Rwanda.

Uwo mubare uraza usanga abandi bakinnyi badahari bari bakoreshejwe barimo Aruna Moussa Madjaliwa ndetse na Eric Ngendahimana. Gusa umutoza wa Rayon Sports yavuze ko ikipe imeze neza, kandi yiteguye kubona intsinzi.

Julien Mette ni umutoza mushya wa Rayon Sports ugiye gutoza umukino wa mbere wa ‘Derby’ uhuza Rayon Sports na APR FC kuko umukino uheruka ni Mohamed Wade wawutoje. Kuri ubu Mette avuga ko yiteguye umukino ndetse nta gihunga kuko afitiye icyizere abakinnyi be.

Usibye Madjaliwa na Prince Rudasingwa, nta wundi mukinnyi wa Rayon Sports ufite ikibazo cy’imvune ushobora kutagaragara kuri uyu mukino, gusa hari abashidikanywaho barimo Eric Ngendahimana uzwiho gutsinda APR FC kuko mu mikino 4 Rayon Sports yitwaye neza kuri APR muri 3 batsinze Eric yatsinze mu mikino 2 ikurikiranye kandi atsinda igitego gitanga intsinzi (1-0, 1-0).

Luvumbu wahoze muri Rayon Sports yagoye cyane APR FC, kuri iyi nshuro ntabwo ahari
Luvumbu wahoze muri Rayon Sports yagoye cyane APR FC, kuri iyi nshuro ntabwo ahari

Kalisa Rashid ni umukinnyi wo kwitondera cyane kuko ikipe yose akinira iyo ikina na APR FC kuyibonamo igitego biramworohera , kuva muri Kiyovu Sports 2017, AS Kigali ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro 2022 ndetse ari no muri Rayon Sports umwaka ushize wa 2023 Rayon Sports itsinda APR FC (3-0) yatsinzemo igitego cya kabiri.

APR FC nta mpinduka zirimo ugereranyije n’umukino wa mbere

APR FC iyoboye shampiyona nta mpinduka zikomeye yakoze, usibye gutakaza Bindjeme Salomon na we utarakinnye umukino wabahuje na Rayon Sports mu Kwakira 2023.

Kuva Thierry Froger yagera muri APR FC mu kwezi kwa Nyakanga 2023, amaze gukina imikino 3 na Rayon Sports gusa nta mukino aratsinda usibye kunganya.

Amakuru ari muri APR FC ni uko nta mukinnyi ufite imvune ku buryo bishobora guteza ikibazo mu ikipe ya Thierry Froger.

APR FC ifite ikibazo cya Victor Mbaoma wasubiye inyuma kubera ko kuva yakira imvune akagaragara ku mukino banganyijemo na Bugesera FC kugeza ku wo baheruka gukina w’ikirarane na Etoile de l’Est, ntarashobora kwinjiza igitego ahubwo n’uburyo abona ntabubyaza umusaruro harimo na penaliti yahushije, bituma APR FC isezererwa na Gasogi United mu gikombe cy’Amahoro.

Alain Bacca wa APR FC ari mu bakinnyi bitezwe kuri uyu mukino bashobora kugora Rayon Sports
Alain Bacca wa APR FC ari mu bakinnyi bitezwe kuri uyu mukino bashobora kugora Rayon Sports

Ni umukino uzasifurwa n’umusifuzi mpuzamahanga Ishimwe Jean Claude hagati, akazafashwa n’abandi basifuzi bo ku ruhande ari bo Ishimwe Didier na Ndayisaba Said, mu gihe Twagirumukiza Abdul Karim azaba ari umusifuzi wa kane, naho Munyangoga Apollinaire azaba ari komiseri w’umukino.

Rayon Sports izakira, yamaze gutangaza amatike aho kwinjira kuri uyu mukino ari 5,000 Frw, 7,000 Frw, 20,000 Frw ndetse na 50,000 Frw. Ni umukino wari uteganyijwe saa kumi n’ebyiri (18:00) gusa kubera ikibazo cy’amatara yo muri sitade atizewe umukino wegejwe imbere ushyirwa saa cyenda (15:00).

Yousef Rharb wa Rayon Sports afite amakarita atatu atamwemerera gukina uyu mukino
Yousef Rharb wa Rayon Sports afite amakarita atatu atamwemerera gukina uyu mukino
Ni umukino urebwa n'abafana benshi
Ni umukino urebwa n’abafana benshi
Guhagana kw'aya makipe ni ukwa kera
Guhagana kw’aya makipe ni ukwa kera
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka