Rayon Sport yafashe umwanya wa mbere imaze gutsinda AS Muhanga , Police FC itungurwa na Musanze

Mu mikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona yabaye ku cyumweru tariki ya 20/10/2013, Rayon Sport yafashe umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda bigoranye AS Muhanga igitego 1-0, naho Police FC itungurwa na Musanze FC itsindwa igitego 1-0.

Mu mukino Rayon Sport yari yakiriye AS Muhanga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sport n’ubwo yihariye umupira cyane, yatahanye igitego kimwe gusa cyatsinzwe ne Meddie Kagere ku munota wa 28 w’igice cya mbere, kikaba ari nacyo gitego cye cya mbere yatsinze kuva yagera muri Rayon Sport nk’umukinnyi mushya.

Rayon Sport yari yagaruye Kambele Salita uzwi nka Pappy Kamanzi wari umaze igihe kirekire yaravunitse ndetse akaba atari yarigeze akina umukino n’umwe wa shampiyona uyu mwaka, ntanagaragare mu mikino ibanziriza shampiyona, yafatanyije na Meddie Kagere na Amissi Cedric gushaka ibitego umukino ugitangira ariko kuboneza mu izamu birabagorana.

Nyuma y’igitego cya Kagere Meddie ku munota wa 28, Rayon Sport yahabwaga amahirwe yo kuza gutsinda umukino yakomeje gusatira ariko ibura igitego cya kabiri.

Igice cya kabiri cyashoboraga guhindura byinshi cyane cyane ku ruhande rwa AS Muhanga yari yivuguruye ndetse isatira cyane, ariko ba rutahizamu bayo bagapfusha ubusa amahirwe babonye, umukino urangira ari igitego kimwe cya Rayon Sport ku busa bwa AS Muhanga.

Rayon Sport.
Rayon Sport.

Ku Kicukiro, Police FC yari yahakiririye Musanze FC. Police FC yaherukaga kunganya na Gicumbi igitego 1-1, nk’ikipe yari mu rugo, yashakaga intsinzi kugirango ikomeze kuza mu makipe ya mbere ariko Musanze FC, imwe mu makipe afite abakinnyi bafite inararibonye muri iyi shampiyona irayitungura iyitsinda igitego 1-0.

Icyo gitego cyatumye Musanze FC izamuka iza mu makipe ya mbere, naho Police FC iramanuka igera ku mwanya wa karindwi.

Mu yindi mikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’u Rwanda yari yakinwe ku wa gatandatu tariki 19/10/2013, APR FC yari yatsinzwe na AS Kigali igitego 1-0, Esperance itsinda Amagaju ibitego 2-1, Etincelles itsinda Mukura igitego 1-0, Espoir FC itsinda Marine igitego 2-1 naho Kiyovu Sport inganya na Gicumbi igitego 1-1.

Nyuma y’umunsi wa gatatu wa shampiyon, Espoir FC, Musanze FC na Rayon Sport ziri ku mwanya wa mbere zoze zifite amanota arindwi ndetse zose zikaba zizigamye ibitego bibiri.

Ku mwanya wa kane hari APR FC ifite amanota atandatu n’ibitego bitanu izigamye, naho AS Kigali ikaza ku mwanya wa gatanu nayo ifite amanota atandatu ariko ikazigama ibitego bibiri.

AS Muhanga iri ku mwanya wa 13 n’inota rimwe, naho Amagaju akaza ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma, nta nota na rimwe yari yabona kugeza ubu.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka