Rayon Sport na Police FC zizahurira mu mukino wo kurwanya ruswa ku cyumweru

Mu gihe ikipe y’igihugu iri muri Kenya mu gikombe cya CECAFA, ikipe ya Rayon Sport na Police FC, zikoresheje abakinnyi basigaye mu Rwanda zizakina umukino wateguwe n’Urwego rw’umuvunyi mu rwego rwo kurwanya ruswa ukazabera kuri Stade Amahoro ku cyumweru tariki ya 8/12/2013.

Mu kiganuro yagiranye n’itangazamakuru, Clement Musangabatware, umuvunyi wungirije, yavuze ko bahisemo gukoresha amakipe y’umupira w’amaguru muri icyi cyumweru cyahiriwe kurwanya ruswa, kuko basanze ruhago ikundwa na benshi.

Yabisobanuye muri aya magambo: “Ubundi twakundaga gukorana n’umukino w’amagare, ariko twaje gusanga no mu mupira w’amaguru tutahirengagiza kuko hari abafana benshi dushaka kugezaho ubutumwa bwo kurwanya ruswa.

Niyo mpamvu twabateguriye umukino uzaba ukomeye kuko uzahuza ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona, igakina n’yabaye iya kabiri”.

Mu rwego rwo kwitegura uwo mukino, amakipe yombi amaze iminsi mu myitozo, ndetse Police FC kuri uyu wa gatatu tariki ya 4/12/2013 yakinnye umukino wa gicuri na Bugesera FC, maze Police itsinda ibitego 2-0.

Muri Rayon Sport ho bakomeje nabo imyitozo ndetse, umvugizi wayo Olivier Gakwaya yadutangarije ko abakinnyi bose batari mu Mavubi barimo gukora imyitozo, ndetse ngo na Kambale Salita Gentil uzwi cyane nka Pappy Kamanzi yamaze kugaruka mu ikipe nyuma y’iminsi ishize yaratorotse akigira muri Congo.

Ati “Kamanzi yaragarutse, ariko kubera amakosa yakoze yategetswe kubanza gusaba imbabazi binyuze mu ibaruwa agomba kwandika, ibindi byemeze bikazafatwa nyuma, akabona gusubira mu ikipe”.

Muri uwo mukino wo kurwanya ruswa, ikipe izatsinda izahabwa miliyoni 2.5 z’amafaranga y’u Rwanda, indi ihabwe miliyoni 1.5.

Nubwo urwego rw’Umuvunyi rurwanya ruswa ndetse rukanakangurira Abanyarwanda kurirwanye binyuze mu mikino, aho mu mukino havugwamo ruswa cyane.

Umuvunyi mukuru yavuze ko icyo kibazo bagihagurukiye ndetse bashyizeho uburyo bwo guhanahana amakuru kandi bwizwe ku muntu uzajya agaragaza ahatanzwe ruswa.

Amakuru y’ahatanzwe ruswa mu mikino cyangwa se aho bashaka kuyitanga namenyekana, ngo azajya asuzumwa n’itsinda ribishinzwe mu rwego rw’Umuvunyi maze nibasanga ari ukuri, abo bireba bagakurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nubwo bimeze gutyo reyon igomba gutsinda polisi 2:o

TUYIZERE JEAN DE DIEU yanditse ku itariki ya: 6-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka