Rayon Sport ku mwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda Mukura

Ikipe ya Rayon Sport yamaze gufata umwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda Mukura Victory Sport igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa munani wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku cyumweru tariki ya 3/11/2013.

Rayon Sport yatangiranye ingufu nyinshi yabonye icyo gitego ku munota wa kabiri gusa gitsinzwe na Mwiseneza Djamal, wacunze umunyemu wa Mukura Shyaka Regis akamuroba.

Nubwo Rayon Sport yihariye cyane umupira kandi ikanarusha bigaragara Mukura, Meddie Kagere, Amissi Cedric na Mwiseneza Djamal bakomeje gupfusha ubusa amahirwe babonye kugeza ubwo igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-0.

Igice cya kabiri cyabaye icya Mukura kuko, nyuma yo gusimbuza abakinnyi ku myanya imwe n’imwe yajegajegaga mu kibuga, iyo kipe itozwa na Kaze Cedric yakinnye neza yotsa igitutu Rayon Sport.

Uko gusatira kwa Mukura byaje gutuma Ndatimana Robert akora amakosa yamuviriyemo amakarita abiri y’umuhondo maze ahita yirukanwa mu kibuga.

Djamal Mwiseneza wo hagati niwe watsinze igitego cya Rayon Sport.
Djamal Mwiseneza wo hagati niwe watsinze igitego cya Rayon Sport.

Nubwo Mukura yakomeje gusatira ishaka kwishyura ariko umukino warangiye itakaje amanota atatu, atahanwa na Rayon Sport yahise yicara ku mwanya wa kabiri by’agateganyo n’amanota 16, ikaba iza inyuma ya AS Kigali iri ku mwanya wa mbere n’amanota 18, yagize nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 3-0 ku wa gatandatu.

Undi mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona wahuje Etincelles yari yakiriye APR FC kuri Stade Umuganda i Rubavu. N’ubwo amakipe yombi yasatiranye ariko umukino warangiye anganyije ubusa ku busa.

Uko kunganya byatumye APR iguma ku mwanya wa gatatu n’amanota 14, naho Musanze yatsinzwe na Gicumbi igitego 1-0 ikaza ku mwanya wa kane n’amanota 14, mu gihe Kiyovu Sport yazamutse igera ku mwanya wa gatanu n’amanota 15, nyuma yo gutsinda Esperance igitego 1-0.

AS Muhanga iri ku mwanya wa 13 n’amanota atatu, naho Amagaju akaba akomeje kuza ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma n’amanota abiri.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

rayon okey

karangwaolivier yanditse ku itariki ya: 4-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka