Rayon Sport izitabira CECAFA izatangira mu cyumweru gitaha

Ikipe ya Rayon Sport, bitunguranye, izitabira imikino ya CECAFA Kagame Cup igomba kubera muri Sudani mu cyumweru gitaha, nyuma y’ubutumire yahawe n’Ubuyobozi bwa CECAFA.

Ubusanzwe, ikipe ya APR FC yonyine niyo yagombaga kuzahagararira u Rwanda nk’ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona umwaka ushize, ariko izaserukana na Rayon Sport muri iryo rushanwa rizatangira tariki 18/06 kugeza tariki 02/07/2013.

Umuvuguzi wa Rayon Sport, Olivier Gakwaya, yadutangarije ko iyo kipe yabonye ubutumire bwa CECAFA binyuze ku munyamabanga wayo Nicholas Musonye bavuganye ku murongo wa telefoni abibamenyesha, ndetse ngo akaba agomba no kuboherereza ibaruwa ibibasaba ku mugaragaro.

Umuvuguzi wa Rayon Sport, Olivier Gakwaya.
Umuvuguzi wa Rayon Sport, Olivier Gakwaya.

Yagize ati “Twamenye ko CECAFA yadutumiye mu irushanwa ry’uyu mwaka binyuze ku murongo wa telefoni, ariko banatubwiye ko banatwandikira kugirango birusheho kumvikana neza, kandi natwe nta kibazo ririya rushanwa tuzaryitabira”.

Gutumirwa kwa Rayon Sport itari ifite itike, ahanini biraturuka ku makipe yagombaga kwitabira iri rushanwa ariko akaba yaratangaje ko atazaryitabira bikaba bivugwa ko yaba afite impungenge z’umutekano mukeya w’umujyi wa Darfour na Kordofan izakinirwamo iryo rushanwa.

Kugeza ubu ikipe ya Simba yo muri Tanzania yamaze gutangaza ko itazitabira iryo rushanwa ndetse Al Hilal na Al Merreikh zo muri Soudan na Tusker yo muri Kenya, zikaba zitaremeza niba zizaryitabira, ari nayo mpamvu CECAFA yatangiye gushaka amakipe agomba kuzisimbura.

Rayon Sport iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona.
Rayon Sport iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona.

Umuvugizi wa Rayon Sport avuga ko ari nta mpungenge bo bafite, ahubwo ngo iryo rushanwa rizanatuma iyo kipe igumana abakinnyi bayo, abarangije amasezerano ikomeze kuganira nabo uko yakongerwa kuruta uko bajya mu biruhuko kubabona bikagorana.

Gakwaya avuga ko Rayon Sport igiye gukomeza gukora imyitozo kugirango izitware neza muri Soudan, ndetse ngo n’abakinnyi bose bari baragiye mu biruhuko bahise babahamagaza kugirango bagaruke kwitegura neza.

Nubwo ariko amakipe amwe n’amwe afite impungenge z’umutekano mukeya wo muri Sudani, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu ryandikiye ubuyobozi bwa CECAFA bugaragaza ko ari nta kibazo na kimwe gihari, ko hari umutekano usesuye ku buryo ari nta kizabangamira imigendekere myiza y’iryo rushanwa rizamara ibyumweru bibiri.

Didier Gomez, umutoza wa Rayon Sports.
Didier Gomez, umutoza wa Rayon Sports.

Muri tombola yakozwe uko amakipe yagombaga kuzahura, mu itsinda rya mbere hari harimo Merreikh-Elfasher yo muri Sudani, APR FC yo mu Rwanda, Simba yo muri Tanzania na Elman yo muri Somalia.

Itsinda rya kabiri rigizwe na Al-Hilal-Kaduugle yo muri Sudani, Tusker yo muri Kenya, Al Nasir yo muri Sudani, Falcons yo muri Zanzibar na Al Ahli Shandi yo muri Sudani.

Naho itsinda rya gatatu rikabamo Yanga yo muri Tanzania yanatwaye igikombe giheruka, Express yo muri Uganda, Vital’o yo mu Burundi na Ports yo muri Djibouti.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka