Police FC yatsinze AS Kigali ihita ifata umwanya wa kabiri

Police FC yasoje imikino ya shampiyona ibanza (Phase Aller) iri ku mwanya wa kabiri, nyuma yo gutsinda AS Kigali yari iwuriho igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatandatu tariki 12/01/2013.

Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uwo mukino cyatsinzwe na Peter Kagabo ku munota wa kabiri gusa, ubwo ba myugariro ba AS Kigali barangaraga maze abaterana ishoti riremereye ryahise riboneza mu izamu ryari ririnzwe na Emery Mvuyekure.

N’ubwo AS Kigali yakomeje gusatira ishaka kwishyura, igice cya mbere cyarangiye itabashije kubigeraho, kuko ba myugariro ba Police FC bari bahagaze neza.

Mu gice cya kabiri Police FC yakinnye neza kurusha AS Kigali ndetse ibona n’amahirwe menshi yo gutsinda igitego cya kabiri ariko Erneste Kwizere na Tuyisenge Jacques bari ku busatirizi bwayo bananirwa kubyaza umusaruro ayo mahirwe.

Nyuma yo gutsindwa igitego 1-0, umutoza wa AS Kigali, Kasa André, yavuze ko igitego yatsinzwe kare cyaturutse ku bakinnyi be batari bakinjiye neza mu mukino neza, gusa ahamya ko ari nta gikuba cyacitse kuko ngo amakosa yakozwe agiye kuyakosora.

Mu ntangiro za shampiyona, umutoza wa Police FCm Goran Kopunovicm yavugaga ko ikipe ye ishobora kutazitwara neza kubera abakinnyi bakomeye yatakaje, ariko ubu iri ku mwanya wa kabiri.

Nyuma yo gutsinda AS Kigali Kopunovic yatangaje ko icyo agenderaho kandi gituma yitwara neza, ari uguha icyizere abakinnyi b’abanyarwanda afite, kandi akabarinda igitutu.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa gatandatu, Kiyovu Sport yagumye ku mwanya wa mbere nyuma yo kunganya na Musanze FC igitego 1-1 i Musanze.

I Rusizi, Rayon Sport yahasanze Espoir FC iyihatsindira ibitego 3-0, harimo ibitego bibiiri byatsinzwe na Sina Gerome n’icya Pappy Kamanzi.

Kuri Stade Umuganda i Rubavu, Etincelles na APR FC zananiranywe maze iminota 90 irangira ari ubusa ku busa, mu gihe kuri Stade ya Mumena Marine FC, yari imaze iminsi ititwara neza, yatunguye La Jeunesse iyihatsindira ibitego 2-1.

Gutungurana kandi kwabaye i Muhanga, aho AS Muhanga yabonye amanota atatu nyuma yo gutsinda Isonga FC igitego 1-0, mu gihe Mukura VS yatsindiye Amagaju igitego 1-0 i Nyamagabe.

Nyuma y’umunsi wa 13 wa shampiyona usoza imikino ibanza (Phase aller), Kiyovu Sport iri ku mwanyawa mbere n’amanota 26, ukurikiwe na Police FC ifite amanota 25 ikaba izigamye ibitego 10, naho Rayon Sport ikaza ku mwanya wa gatatu nayo ikaba ifite amannota 25 ariko ikaba izigamye ibitego icyenda.

APR FC iri ku mwanya wa kane n’amanota 24 ikaba izigamye ibitego icyenda, naho AS Kigali ikaza ku mwanya wa gatanu n’amanota 24 nayo, ariko ikaba izigamye ibitego umunani.

Nyuma yo kunganya na APR FC, Etincelles iri ku mwanya wa 13 n’amanota umunani, naho Isonga FC yatsinzwe na AS Muhanga ikaza ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma n’amanota umunani.

Shampiyona izakomeza ku wa gatandatu tariki 23/01/203, ubwo izaba igeze ku munsi wa 14, hakazaba hakinwa imikino yo kwishyura (Phase Retour).

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kukise utavuzeko hari umukino wikirarane Police ifitanye na Espoir? uyu mukino niwo uzemeza uko amakipe ahagaze kumyanya nyakuri, naho ubu sinakemera ko Police irangije ari iya kabiri mu gihe igifite umukino itarakina.

Ikindi nuko niyo yanganya byonyine bizayiha amahirwe yo kurangiza match aller ari iya mbere.

heza yanditse ku itariki ya: 16-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka