Police FC yabimburiye andi makipe kujya muri ¼ cya CECAFA imaze gutsinda Vital’o

Ikipe ya Police FC niyo yabaye iya mbere mu gutsindira kujya muri ¼ cy’irangiza mu mikino ya CECAFA Kagame Cup, ubwo yatsindaga Vital’o yo mu Burundi ibitego 3-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa mbere tariki 11/8/2014.

Police FC yari yatangiye yitwara neza ubwo yatsindaga El Mereickh yo muri Sudan igitego 1-0 mu mukino wa mbere, yakomeje kwigaragaza ubwo yatsindaga Vital’o ifite igikombe giheruka ibitego 3-1, amanota atandatu yari ibonye ahita ayerekeza mui ¼ cy’irangiza.

Sina Gerome niwe wafunguye amazamu ku munota wa 30 ubwo yari ahawe umupira mwiza na Tuyisenga Jacques wari umaze gucenga ba myugariro babiri ba Vital’o.

Vital’o itozwa na Kanyankore Gilbert Yaoundé watozaga Kiyovu Sport muri shampiyona iheruka, nayo yanyuzagamo igasatira ndetse birayihira ku munota wa 38 Shaban Hussein yishyuraga igitego bari batsinzwe.

Jimmy Mbaraga, umwe mu barebye mu ncundura ku ruhande rwa Police FC.
Jimmy Mbaraga, umwe mu barebye mu ncundura ku ruhande rwa Police FC.

Police FC igaragaza ko yiteguye neza iri rushanwa yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 44 ubwo Tuyisenga Jacques yashyiraga umupira mu ncundura za Vital’o ku mupira mwiza watewe na Peter Kagabo awuvanye muri koroneri.

Igice cya kabiri cyaranzwe no kwigaragaza kwa Police FC yashakaga ibindi bitego, bikagaragazwa na za koroneri ndetse na za ‘coups francs’ yabonye.

Ku munota wa 69, Mwemere Ngirinshuti yateye neza ‘Coup Franc’ isanga Jimmy Mbaraga ahagaze neza, atsinda igitego cya gatatu, cyashimangiye intsinzi ya Police FC.

N’ubwo isigaje gukina umukino wa nyuma mu itsinda na Benadir ku wa kane, Police FC yamaze kuyobora itsinda n’amanota atandatu kuri atandatu ihita igera muri ¼ cy’irangiza, gusa isigaje gushaka uko yazakomeza kuriyobora kugirango izizere kuba iya mbere bityo izahure n’ikipe yabaye iya kabiri mu rindi tsinda ubwo bazaba bageze muri ¼ cy’irangiza.

Police FC yagaragaje ko yiteguye neza iri rushanwa maze iba iya mbere mu kujya muri 1 cya 4 cy'irangiza.
Police FC yagaragaje ko yiteguye neza iri rushanwa maze iba iya mbere mu kujya muri 1 cya 4 cy’irangiza.

Mu wundi mukino wo muri iryo tsinda rya gatatu El Merreikh yo muri Sudan yari yatsinzwe na Police FC mu mukino wayo wa mbere, yanyagiye Benadir yo muri Somalia ibitego 4-0, ifata umwanya wa kabiri mu itsinda.

Mu itsinda rya kabiri Gor Mahia yo muri Kenya yatsinzwe na Atletico yo mu Burundi igitego 1-0 ukaba ari umukino wa kabiri itsinzwe nyuma y’uwa KCCA yo muri Uganda yatsinzwemo ibitego 2-1.

Imikino irakomeza kuri uyu wa kabiri tariki 12/08/2014 aho mu itsinda rya mbere KMKM yo muri Zanzibar ikina na Adama City yo muri Ethiopia saa cyenda, naho Azam yo muri Tanzania igakina na Altabara yo muri Sudan y’Amajyepfo saa kumi n’imwe.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka