Okoko yasabwe gufasha Amagaju kudasubira mu cyiciro cya kabiri

Okoko Godfroid, umutoza mushya w’Amagaju, kuwa kane tariki 31/10/2013 yasinye amasezerano yo gutoza iyo kipe mu gihe cy’umwaka umwe, kandi akaba agomba gukora ibishoboka byose iyo kipe yo mu karere ka Nyamagabe ikaguma mu cyiciro cya mbere.

Mu kiganiro twagiranye n’ushinzwe urubyiruko umuco na sporo mu karere ka Nyamagabe Jean Damascene Nkurunziza yavuze ko Umurundi Okoko Godfroid, yamaze kuba umutoza wabo bemera kumuha ibyo yabasabye byose ariko nawe akazafasha Amagaju FC kuguma mu cyiciro cya mbere.

“Nibyo ubu Okoko ni umutoza wacu, kuri uyu wa kane twasinyanye amasezerano y’umwaka umwe ushobora kuzongerwa naramuka yitwaye neza. Icyo twe tumusaba ni ukongera kubaka ikipe itsinda, ikazaguma mu cyiciro cya mbere, kandi twizeye ko azabigeraho kuko ari umuhanga”.

Okoko Godfroid, umutoza mushya w'Amagaju.
Okoko Godfroid, umutoza mushya w’Amagaju.

Nkurunziza avuga ko Okoko we ngo anemera ko n’ubwo Amagaju ari ku mwanya wa nyuma ubu, ashobora kuzatungura abantu shampiyona ikarangira ari mu makipe atandatu ya mbere, gusa we icya mbere bamusabye ngo nuko iyo kipe iterwa inkunga n’akarere ka Nyamagabe itamanuka.

Okoko Godfroid asimbuye Abdou Mbarushimana wasezerewe tariki ya 29/10/2013, nyuma yo kugaragaza umusaruro mubi, aho ikipe y’Amagaju yayisize ku mwanya wa nyuma nta nota na rimwe ifite nyuma yo gutsindwa imikino itanu.

Okoko Godfroid na mbere yo gusinya amasezerano yabanje kureba aho iyo kipe ikina na AS Muhanga amakipe akanganya igitego 1-1, akaba ngo yaratangaga ubujyanama n’ubwo atari ari ku ntebe y’abatoza.

Umukino we wa mbere mu Magaju nk’umutoza mukuru arawutoza kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2/11/2013, ubwo ikipe ye nshya yakira Marine FC i Nyamagabe.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka