Ni iki cyitezwe ku muhuro w’abanyamuryango ba Kiyovu Sports?

Kuri uyu wa Gatanu, ahitwa mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali, hateganyijwe umuhuro wa bamwe mu banyamuryango ba Kiyovu Sports, bakaza kuganira ku ngingo zitandukanye z’ubuzima bw’ikipe yabo iri mu bihe bitari byiza.

Abanyamuryango ba Kiyovu Sports bagiye guhura baganira ku buzima bw'ikipe yabo
Abanyamuryango ba Kiyovu Sports bagiye guhura baganira ku buzima bw’ikipe yabo

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Umunyamabanga Mukuru wa Kiyovu Sports, Karangwa Jeannine, yavuze ko abazitabira uyu muhoro bazabwirwa ibiteganyirizwa ikipe ahazaza, ndetse no kubabwira ubuzima bw’ikipe muri iki gihe havugwa byinshi bumva hirya no hino.

Yagize ati “Abo twatumiye ni abanyamuryango, tugiye kubereka ibyo duteganyanya imbere hazaza kuko mu by’ukuri ibihe ikipe irimo ntabwo bazi aho bigeze. Turagira ngo tubereke ibimaze gukorwa ndetse n’ibindi bisigaye. Baba bafite ibibazo byinshi bumva ku ma radiyo, ni yo mpamvu tubegera ngo ibyo bifuza kubaza babitubaze”.

Karangwa yakomeje avuga ko nka komite nyobozi bahisemo ubu buryo, nko kugira ngo bongere bahurize hamwe abakunzi ba Kiyovu Sports, dore ko banabihereye mu gusura amatsinda y’abafana atandukanye.

Ati “Ibi byumweru bibiri ni cyo kintu twihaye kuko twaraganiriye na komite, twumva ari ngombwa ko twajya tuganiriza Abayovu kuko hari abari baratatanye. Tugenda dusura amatsinda atandukanye y’abafana.”

Iyi kipe kugeza ubu ifitiye abakinnyi bayo ibirara by’imishahara y’amezi ane, ubuyobozi bwayo buvuga ko nubwo batateganyije ko ari ugukusanya amafaranga yafasha ikipe, ariko abanyamuryango bitabira bashobora gutanga amafaranga umunyamuryango asabwa gutanga, ndetse ko ibyo gufasha ikipe bikorwa mu buryo butandukanye, burimo amatsinda y’abafana ndetse n’uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa.

Kiyovu Sports imaranye igihe kinini ikibazo cy’ubukungu kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino wa 2023-2024, kugeza ubwo yamaze icyumweru cyose idakora imyitozo kubera ko abakinnyi bavugaga ko batayikora badahawe amafaranga baberewemo.

Abafana ba Kiyovu Sports barasabwa gukomeza gukunda ikipe yabo
Abafana ba Kiyovu Sports barasabwa gukomeza gukunda ikipe yabo

Icyo gihe iyi kipe yiteguraga umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona yakiriwemo na Etoile de l’Est, byarangiye inatsinzwe 1-0 dore ko nyuma yo guhabwa ukwezi kumwe k’umushahara, abakinnyi bemeye kujya i Ngoma bagenda ku munsi w’umukino batarigeze bitoza.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, hari hamaze kumenyekana abanyamuryango 50 bari bamaze kwemeza ko bazitabira uyu muhuro utangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba muri hoteli imwe iherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali. Kiyovu Sports kugeza ubu iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 31.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka