Mutsinzi Ange yasinye mu ikipe yo muri Portugal

Myugariro Mutsinzi Ange uheruka gusoza amasezerano muri APR FC, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe yo mu cyciro cya kabiri muri Portugal.

Mutsinzi Ange asinyiye iyo kipe nyuma y’ibyumweru bitatu yari amaze agiye gukora igeragezwa mu Bubiligi, bikaba byarangiye asinyiye Clube Desportivo Trofense yo mu gihugu cya Portugal, iri mu cyiciro cya Kabiri.

Mutsinzi ANge nyuma yo gusinya muri iyi kipe, yagize ubutumwa agenera APR FC

Yagize ati "Mfashe umwanya wo gushimira amahirwe adasanzwe n’umwanya nahawe n’ikipe ya APR FC mu myaka ibiri ishize ndi umukinyi wayo. By’umwihariko ndashimira ubuyobozi bwa Equipe kubw’ urukundo mwangararagarije mugihe tumaranye."

"Ndashimira cyane abatoza bamfashije umunsi k’uwundi bakangirira icyizere cyo gukina. Ndashimira cyane abakinnyi bagenzi banjye twabanye mugihe narimaze muri APR FC tukayihesha ibikombe."

"Ndangije nshimira byimazeyo abafana ba APR FC urukundo mwanyeretse.
Nkaba nagira ngo menyeshe abakunzi banjye bose ko ngiye gukomereza akazi muri Clube Desportivo Trofense"

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Fletasio muhungu wange amahirwe masa.

Thegene yanditse ku itariki ya: 24-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka