Liverpool inganyije na Man City, Arsenal ibyungukiramo (Amafoto)

Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Liverpool yanganyirije mu rugo na Man City 1-1 mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona y’u Bwongereza, biha Arsenal umwanya wa mbere.

Liverpool inganyije na Man City
Liverpool inganyije na Man City

Ni umukino wari witezwe cyane kuko aya makipe yombi ari muri atatu arimo guhatanira igikombe cya shampiyona uyu mwaka, wari witezwe kandi kuko wari uwa nyuma ku batoza Jurgen Klopp wa Liverpool uzayivamo mu mpeshyi y’uyu mwaka, nk’uko yabitangaje ndetse na Pep Guardiola wa Man City bahanganye cyane kuva mu 2017, dore ko ibikombe bitanu biheruka biri hagati yabo.

Nk’uko ari umukino uba witezweho kuryoha, watangiranye imbaraga ku ruhande rw’ikipe ya Man City muri rusange, mu gice cya mbere yageragejemo amashoti arindwi yarimo ane agana mu izamu mu gihe Liverpool na yo yagerageje amashoti arindwi ariko arimo rimwe ryaganaga mu izamu.

Byahiriye Man City ku munota wa 23 ubwo Kevin De Bruyne yateraga koruneri, maze ku burangare bwa ba myugariro ba Liverpool, John Stones abatsindana igitego cyarangije igice cya mbere ari 1-0.

Erling Haaland yahushije igitego cyari cyabazwe
Erling Haaland yahushije igitego cyari cyabazwe

Liverpool yatangiye igice cya kabiri neza isatira cyane, maze ku munota wa 48 ibona penaliti nyuma y’ikosa umunyezamu wa Man City Ederson yakoreye Darwin Nunez, amugusha mu rubuga rw’amahina.

Iyi penaliti yafashwe n’Umunya-Argentine Alexis Mac Allister, wanakinnye neza hagati mu kibuga muri rusange maze ayitsinda neza ku munota wa 50, dore uyu munyezamu yari yabanje kuvurwa. Uyu munyezamu wari wagiriye imvune mu ikosa yakoze ryavuyemo penaliti, ku munota wa 56 yavuye mu kibuga asimburwa na Stefan Ortega.

Ku munota wa 61, Liverpool yakoze impinduka zahinduye imikinire aho yakuyemo Dominik Szoboszlai wakinaga hagati, ishyiramo Mohamed Salah wahise ajya gukina imbere iburyo hakinaga Harvey Elliott, wahise asubira inyuma gukina hagati. Kuri uyu munota kandi hinjiyemo Andy Robertson usanzwe akina inyuma ibumoso, ahakinaga Joe Gomez byari byagoye wahise ajya gukina iburyo inyuma hari havuye Conor Bradley wari usimbuwe. Ku munota wa 69 Man City na yo yasimbuje ikuramo Julian Alvarez na Kevin De Bruyne, basimbuwe na Mateo Kovacic na Jeremy Doku mbere y’uko ku munota wa 76, Liverpool yongera gukuramo Darwin Nunez igashyiramo Cody Gakpo.

John Stones yishimira igitego yatsindiye Man City
John Stones yishimira igitego yatsindiye Man City

Igice cya kabiri cyaranzwe n’umukino mwiza amakipe yombi yagaragazaga, ariko noneho bitandukanye n’igice cya mbere, Liverpool inabona uburyo bwiza imbere y’izamu ariko bugahushwa, burimo ubwo Luiz Diaz yahushije ku mupira yahawe na Mohamed Salah, akananirwa kuwushyira mu izamu. Man City na yo ntabwo yaburaga kugera imbere y’izamu ngo ibone uburyo bukomeye ariko butabaye bwinshi, gusa burimo ubwa Jeremy Doku yateye igiti cy’izamu ndetse n’umutambiko w’izamu watewe na Phil Foden, nyuma y’akazi gakomeye umunyezamu wa Liverpool Caiomhin Kelleher yari amaze gukora akuramo umupira, ariko akawumutera.

Igice cya kabiri muri rusange nubwo amakipe yagendaga ayingayingana mu mibare, ariko Liverpool yasoje iki gice iteyemo amashoti 12 arimo atanu agana mu izamu, imibare myiza ugereranyije n’igice cya mbere mu gihe Man City yateyemo amashoti atatu arimo abiri agana mu izamu, mu gihe mu kugumana umupira Liverpool yagisoje ifite ijanisha rya 53% kuri 47 yari ifitwe na Man City, ari na yo mibare y’umukino muri rusange.

Arsenal yabaye iya mbere

Kunganya uyu mukino byatumye Arsenal ifata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo, aho ifite amanota 64 inazigamye ibitego 45, mu gihe Liverpool banganya amanota ari iya kabiri ikaba izigamye ibitego 39, Man City izikurikira n’amanota 63.

Kevin De Bruyne yagaragaje kutishimira gusimbuzwa ku munota wa 69
Kevin De Bruyne yagaragaje kutishimira gusimbuzwa ku munota wa 69
Mohamed Salah wari umaze iminsi yaravunitse yabanje ku ntebe y'abasimbura
Mohamed Salah wari umaze iminsi yaravunitse yabanje ku ntebe y’abasimbura
Luiz Diaz yahushije uburyo bukomeye bwari guha Liverpool amanota atatu
Luiz Diaz yahushije uburyo bukomeye bwari guha Liverpool amanota atatu
Mu mpera z'umukino Jeremy Doku yakoreye ikosa Alexis Mac Allister mu rubuga rw'amahina benshi bavugaga ko yari penaliti
Mu mpera z’umukino Jeremy Doku yakoreye ikosa Alexis Mac Allister mu rubuga rw’amahina benshi bavugaga ko yari penaliti
Wari umukino wa nyuma wa shampiyona uhuza Pep Guardiola na Jurgen Klopp
Wari umukino wa nyuma wa shampiyona uhuza Pep Guardiola na Jurgen Klopp
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka