Kwizera Olivier yahakanye ibivugwa ko yatewe umwaku n’umukobwa

Nyuma yo kuva muri gereza akaza no kwirukanwa mu mwiherero w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Kwizera Olivier yahakanye ko yaba yaratewe umwaku n’umukobwa witwa Shazzy, akavuga ko ari uruhurirane gusa.

Okivier Kwizera
Okivier Kwizera

Uwo mukobwa witwa Kayesu uzwi nka Shazzy ku mbuga nkoranyambaga, yavuzwe cyane mu itangazamakuru kubera ko yafungishije abahanzi Kade na Davis D, yaje no kuvugana kuri Instagram imbone nkubone na Kwizera Olivier, biviramo uyu mukinnyi kwirukanwa mu mwiherero w’ikipe y’igihugu.

Aha ni ho byaturutse ko abantu ku mbuga nkoranyambaga bavuze ko uriya mukobwa ashobora kuba atera umwaku, ibintu Kwizera yahakanye yivuye inyuma.

Mu kiganiro yagiranye na The Choice yagize ati “Abantu bavuga ibyo bashaka ikintu gishobora kukubaho rimwe kabiri gatatu, bakavuga ngo ni umwaku nanjye ni ibizazane bimbayeho kenshi kandi si umwaku”.

Olivier Kwizera kandi yahakanye ko yaba atereta uriya mukobwa, ko batanaziranye cyane gusa ko ari umufana we.

Uyu mukinnyi yikomye abamwirukanye mu ikipe y’igihugu amavubi avuga ko bamurenganyije kuko nta tegeko na rimwe bamubwiye yarenzeho, cyane ko bari bemerewe gukoresha telefoni, ngo yanagerageje kubisobanurira umutoza Mashami amwima umwanya.

Yanavuze ko atasezeye umupira w’amaguru kubera ko yari avuye muri gereza ko ahubwo yifuzaga guha ibyishimo abamwanga, ariko na we bikamuha amahoro.

Yongeyeho ko kuba yaje kwisubiraho akagaruka gukina umupira w’amaguru abitewe n’inama yagiriwe n’inshuti n’abavandimwe, by’umwihariko umubyeyi asigaranye ari we Nyirakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka