Kiyovu Sports na APR FC zatsinze, zikomeza kunganya amanota ku rutonde rwa Shampiyona

Ku wa Gatandatu tariki 5 Werurwe 2022, habaye imikino itanu ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yasize APR FC na Kiyovu Sports nanone zinganya amanota ku rutonde, nyuma y’uko zombi zitsinze imikino y’uwo munsi.

Kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, APR FC ibifashijwemo na Mugisha Gilbert watsinze igitego ku munota wa 11 ku burangare bwa ba myugariro ba Gasogi United, na Ishinwe Anicet watsinze igitego cya kabiri ku munota wa 90, yatsinze Gasogi ibitego 2-0 byatumye ikomeza kuyobora urutonde n’amanota 41 n’ibitego 18 izigamye.

Kuri sitade Ubworoherane i Musanze, habereye umukino ukomeye aho Musanze FC yari yakiriye ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje kwirukankana APR FC ku gikombe cya shampiyona.

Kiyovu Sports ibifashijwemo na Mugenzi Bienvenue wayiboneye igitego cya mbere ku munota wa 6, kikishyurwa na Namanda Wafura wa Musanze FC ku munota wa 29, gusa ku munota wa 45 Bigirimana Abedi yatsindiye igitego cya 2 Kiyovu Sports, ibona amanota 3 itsinze Musanze FC ibitego 2-1.

Mu yindi mikino Mukura VS yujuje imikino umunani (8), idatsindwa aho ku manota 24 ifitemo amanota 22, ibi yabigezeho nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego 2-0 bya William Opoku Mensah ku munota wa 12 kuri penaliti na Vincent Adams ku munota wa 42.

Gicumbi FC ya nyuma kugeza ubu n’amanota 15, yanganyije na Gorilla FC igitego 1-1 byatsinzwe na Manzi Aimable ku ruhanda rwa Gicumbi FC ku munota wa 90, yishyura igitego cya Gorilla FC cyari cyatsinzwe ku munota wa 45 na Adeaga Johnson, byatumye Gorilla FC iguma ku mwanya wa 14 n’amanota 15.

Kuri sitade Umuganda mu Karere ka Rubavu, ikipe ya Marine FC yari imaze imikino itanu (5) itabona intsinzi n’imwe, yatsinze Rutsiro FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Ntawugayake Ramadhan ku munota wa 80 w’umukino.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Werurwe 2022, Rayon Sports irakirwa na Etoile de l’Est kuri stade ya Ngoma, AS Kigali yakirwe na Police FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, mu gihe Etincelles kuri stde Umugande i Rubavu yakira Espoir FC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka