Kiyovu Sport idafite umutoza mukuru irashaka intsinzi ya mbere kuri Gicumbi FC

Kiyovu Sport, idafite umutoza wayo mukuru Kanyankore Yaoundé, irakina umukino wayo wa gatatu wa shampiyona na Gicumbi FC kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19/10/2013 kuri Stade ya Mumena, ikaba ishaka intsinzi yayo ya mbere nyuma yo kunganya imikino ibiri yikurikiranya.

Nubwo yagaragaye cyane mu myitozo ya Kiyovu Sport muri icyi cyumweru, Kanyankore Gilbert Yaoundé umutoza mushya muri Kiyovu yamaze kwerekeza i Bujumbura mu Burundi kujya gushyingura mushiki we witabye Imana.

Mbere yo kwerekeza mu Burundi, Kanyakore yavuze ko yizeye ko ikipe ye izatsinda Gicumbi kuko yayitoje neza kandi yizeye Umwungiriza we Kalisa François uzatoza uwo mukino.

Kalisa François niwe uzatoza Kiyovu ikina na Gicumbi kuri uyu wa gatandatu.
Kalisa François niwe uzatoza Kiyovu ikina na Gicumbi kuri uyu wa gatandatu.

Kanyankore watangiye shampiyoan atitwara neza akanganya na Musanze na Rayon Sport, avuga ko yamaze gukosora amakosa yose ndetse n’ikipe ye yamaze kumenyerana ku buryo ubu yiteguye gutangira gutsinda.

Umukino uzahuza ayo makipe uzaba ari ukongera guhura hagati ya Kayiranga Baptiste utoza Gicumbi ndetse n’abakinnyi yahoze atoza muri Kiyovu Sport mu mwaka w’imikino ushize.

Gicumbi FC kandi irimo n’abakinnyi bahoza bakina muri Kiyvu Sport barimo umunyezamu Dukuzeyezu Pascal, Maombi Jean Pierre n’abandi kandi bahagaze neza muri iyi minsi.

Kanyankore n'ubwo ikipe ye izakina na Gucumbi FC adahari yizeye ko izatsinda.
Kanyankore n’ubwo ikipe ye izakina na Gucumbi FC adahari yizeye ko izatsinda.

Gicumbi FC igiye gukina uwo mukino ifite inota rimwe gusa ku manota atandatu, nyuma yo gutsindwa na Rayon Sport ibitego 2-1, igakurikizaho kunganya na Police FC igitego 1-1 mu mukino uheruka kubera i Gicumbi.

Gicumbi FC, ikipe nshya mu cyiciro cya mbere iterwa inkunga n’akarere ka Gicumbi, yahuye n’akazi katoroshye mu ntangiro z’iyi shampiyona.

Nyuma yo guhura na Rayon Sport yatwaye igikombe cya shampiyona igakurikizaho Police FC yabaye iya kabiri muri shampiyona iheruka, igiye gukina na Kiyovu Sport imwe mu makipe afite amateka mu Rwanda.

Kayiranga Baptiste wahoze muri Kiyovu agiye guhangana nayo ( aha yari akiyitoza).
Kayiranga Baptiste wahoze muri Kiyovu agiye guhangana nayo ( aha yari akiyitoza).

Ku munsi wa kane wa shampiyona, Gicumbi FC izakina na Mukura Victory Sport ihagaze neza muri iki gihe, ikurikizeho gukina na APR FC ifite ibikombe byinshi bya shampiyona, ikaba ubu iri no ku mwanya wa mbere muri shampiyona.

Nyuma y’imikino ibiri ya shampiyona, Kiyovu Sport izakina uwo mukino idafite kapiteni wayo Niyinkuru Djouma ufite amakarita abiri y’umuhondo, iri ku mwanya wa cyenda n’amanota abiri, naho Gicumbi FC ikaba ku mwanya wa 11 n’inota rimwe.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka