Imibare ivuga iki kuri Froger, Shaiboub, Nzeyurwanda na Elijah begukanye ibihembo bya Gashyantare 2024?

Ku wa 20 Werurwe 2024, hatanzwe ibihembo by’ukwezi kwa Gashyantare 2024 ku bakinnyi bitwaye neza muri shampiyona umutoza wa APR FC Thiery Froger, Shaiboub Eldin, Nzeyirwanda Djihad na Ani Elijah barabyegukana.

Ni ibihembo bitegurwa n’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League ku bufatanye na Gorilla Games aho byatangwaga ku nshuro ya gatatu.

Imibare ivuga iki ku babyegukanye na bo bari bahanganye?

Umutoza w’ukwezi ni nawe uyoboye shampiyona yitezweho gutwara

Muri ibi bihembo byatanzwe,umutoza mwiza w’ukwezi yabaye Umufaransa Thierry Froger Christian utoza ikipe ya APR FC.Uyu mutoza kugeza ubu ikipe ye niyo iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona aho mu mikino 24 imaze gukusanya amanota 58 dore ko yatsinze imikino 17 ikanganya irindwi mu gihe itari yatsindwa.

Umutoza wa APR FC yanahawe igihembo cy'umukinnyi w'ukwezi cyatwawe na Shaiboub Eldin ukinira APR FC ariko ubu uri mu ikipe y'igihugu ya Sudani
Umutoza wa APR FC yanahawe igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi cyatwawe na Shaiboub Eldin ukinira APR FC ariko ubu uri mu ikipe y’igihugu ya Sudani

Muri ibi bimaze kugerwaho muri rusange,mu manota ikipe ifite harimo 13 Thierry Froger yakoreye mu kwezi kwa Gashyantare 2024 gusa, muri uku kwezi yakinnyemo imikino itanu ihwanye n’amanota 15 atsindamo ine(2-0 Mukura VS,5-2 Marine FC,3-1 Musanze FC ,1-0 Sunrise FC) anganya umukino umwe gusa na Bugesera FC 0-0.

Muri iyi mikino yose ubusatitirizi bwe batsinze ibitego 11 ubwugarizi bunanirwa kurindamo bitatu gusa aba aribyo APR FC yinjizwa.

Mu mibare yarushije abo bari bahanganye

Uyu mutoza wa APR FC mu bihembo bya Gashyantare 2024 yari ahanganye na Guy Bukasa wa AS Kigali we wakinnyemo imikino ine agatsindamo itatu(1-0 Gorilla FC,2-1 Marine FC ,1-0 Police FC) mu gihe yatsinzwe na Amagaju FC 2-1.Hari kandi Habimana Sosthene wa Musanze F aho yakinnye imikino itanu(5) atsinda ibibiri(1-0 Rayon Sports ,1-0 Mukura VS ) agatsindw umwe na APR FC 3-1 mu gihe yanganyije imikino ibiri (1-1 Etincelles FC,0-0 Sunrise FC).

Aba batoza kandi biyongeragaho Julien Mette wa Rayon Sports we muri Gashyantare 2024 wakinnye imikino itanu yatsinzemo ine(1-0 Etoile de l’Est ,2-0 Marine FC,1-0 Amagaju FC,2-1 Police FC) ariko atsindwamo umwe yatsinze na Musanze FC 1-0 agakorera amanota 12 kuri 15 yakiniye.

Bwari ubwa gatatu umutoza wa APR FC ahataniye iki gihembo

Kuva ibi bihembo byatangira gutangwa haherewe ku kwezi ku Ukuboza 2023, umutoza wa APR FC Thierry Froger amaze kujya mu bahatanira iki gihembo inshuro eshatu kuko yari yahatanye mu Ukuboza 2023,Mutarama ndetse n’uku kwezi 2024 agitwayemo.

Shaiboub Eldin Abderlahman yabonye inshundura kurusha abandi bimwambika ikamba

Umunya-Sudan utaragaragaye muri uyu muhango kubera ko ari mu butumwa bw’ikipe y’igihugu ya Sudan Shaiboub Eldin Abderlahman ukinira APR FC niwe wahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza wa Gashyantare 2024. Ibi uyu mubabo yabikesheje umusaruro yagize muri uku kwezi kuko ibitego bine yatsinzemo bihwanye n’imikino ine yakinnye nibura ukaba yabarirwa igitego kimwe kuri buri mukino.Aha ariko yari ahanganye na Destin Malanda wa Amagaju FC wakinnye imikino itanu akagira uruhare mu bitego bine aho yatsinze bitatu anatanga umupira umwe wavuyemo igitego.

Samuel Pimpong wa Mukura VS ni undi mukinnyi wari uhatanye aho imibare ye igaragaza ko muri Gashyantare yafashije ikipe ye kubona ibitego bitanu mu mikino itanu dore ko we ku giti cye yatsinzemo bibiri anatanga imipira itatu yavuyemo ibitego kuri byagenzi naho Shaban Hussein wa AS Kigali na we wari uhatanye akaba yaratsinze ibitego bitatu mu mikino ine.

Umunyezamu Nzeyurwanda Djihad yegukanye igihembo cya kabiri

Nubwo ikipe ye itamerewe itamerewe neza ariko Nzeyirwanda Dijad ku kijyanye n’ibihembo ku giti cye ari kuryoherwa n’umwaka w’imikino wa 2023-2024, nyuma yo kwegukana igihembo cy’umunyezamu wakuyemo umupira warokoye ikipe ye mu kwezi kwa .........uyu mugabo yongeye kwegukana iki gihembo abikesheje umukino Kiyovu Sports ye yakinnye na Gorilla FC tariki ya 10 Gashyantare 2024.

Umunyezamu Nzeyurwanda Djihad yahembwe nk'umunyezamu warokoye ikipe ye
Umunyezamu Nzeyurwanda Djihad yahembwe nk’umunyezamu warokoye ikipe ye

Ani Elijah uyoboye abamaze gutsinda byinshi muri shampiyona yatsinze igitego cyiza cya Gashyantare 2024

Rutahizamu wa Bugesera FC Ani Elijah uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona kugeza ubu aho afite 13,nubwo ikipe ye itameneze neza ariko na we ari kuryoherwa n’uyu mwaka w’imikino 2023-2024 kuko ari we wegukanye igihembo cyahawe uwatsinze igitego cyiza abikesha igitego yatsinze Gasogi United tariki 11 Gashyantare 2024.Iki gihembo yari agihanganiye n’igitego Niyibizi Ramadhan wa APR FC yatsinze Mukura VS,icyo Shaiboub Eldin yatsinze Sunrise FC ndetse nicyo Destin Malanda wa Amagaju FC yatsinze Gasogi United .

Rutahizamu wa Bugesera FC Ani Elijah uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona
Rutahizamu wa Bugesera FC Ani Elijah uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona

Muri ibi bihembo byatangwaga ku nshuro ya gatatu,umukinnyi mwiza w’ukwezi ahembwa miliyoni 1 Frw,uwatsinze igitego cyiza , umunyezamu mwiza ndetse n’umutoza bagahabwa ibihumbi 300 Frw buri wese.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka