Ikipe y’u Rwanda U17 yanyagiriwe muri Uganda ibitego 4-0

Ikipe y’u Rwanda Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 yanyagiwe ibitego 4-0 na Uganda mu mukino wabereye kuri Namboole Stadium ku wa gatandatu tariki ya 19/7/2014 mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Niheri umwaka utaha.

Ikipe y’u Rwanda ifite amateka yo kuba imwe mu makipe makeya yabashije gukina igikombe cy’isi ubwo yacyitabiraga muri Mexique muri 2011 nyuma yo kwegukana umwanya wa kabiri muri Afurika, i Kampala ntabwo yitwayeyo neza kuko yarushijwe cyane, inatsindwa ku buryo bworoheye Uganda.

Ikipe y'u Rwanda U17 irasabwa imbaraga zidasanzwe kugirango izabashe gusezerera Uganda.
Ikipe y’u Rwanda U17 irasabwa imbaraga zidasanzwe kugirango izabashe gusezerera Uganda.

Ibitego byinshi byatsinzwe mu gice cya kabiri kuko aribwo ikipe y’u Rwanda yagaragaje cyane intege nkeya nyuma y’igitego kimwe gusa yari yatsinzwe na Shaban Mohammed ku munota wa munani.
Ku munota wa 60 Pius Obuya yatsindiye Uganda igitego cya kabiri, naho Julius Poloto ashyiramo icya gatatu ku munota wa 66.

Ikipe y’u Rwanda yakomeje guhura n’ibibazo ubwo Musa Mukalazi yatsindaga icya kane ku munota wa 68, ahesha intsinzi iremereye ikipe ya Uganda.

Umutoza Kanamugire Aloys afite ihurizo rikomeye rwo kwishyura ibitego bine akanarenzaho.
Umutoza Kanamugire Aloys afite ihurizo rikomeye rwo kwishyura ibitego bine akanarenzaho.

Nyuma yo gutsindwa uwo mukino, umutoza Aloys Kamamugire arasabwa kwitegura bigahije akareba ko yazabyishyura i Kigali kugirango yizere gukomeza gushaka itike y’igikombe cya Afurika, gusa ni akazi gakomeye cyane kuko yarushijwe cyane muri Uganda.

Umukino wo kwishyura uzabera i Rubavu tariki 2/8/2014, ikipe izabona intsinzi mu mikino yombi ikazakina na Zambia mu cyiciro gikurikiyeho.

Ikipe ya Uganda ifite icyizere cyinshi cyo gukomeza nyuma y'intsinzi iremereye yaboneye mu rugo.
Ikipe ya Uganda ifite icyizere cyinshi cyo gukomeza nyuma y’intsinzi iremereye yaboneye mu rugo.

Ikipe ya Uganda yari yabanje gusezerera Seychelles iyinyagiye ibitego 5-1 mu mikino ibiri, mu gihe ikipe y’u Rwanda yo aribwo yari itangiye ayo marushanwa bitewe n’uko mu myaka yashinze yari yaritwaye neza ariko ubu igaragaza ko yasubiye inyuma cyane.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bagarure umutoza rwose ibi sibyo pe.

uwimana josephine yanditse ku itariki ya: 20-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka