Ibihangange byakanyujijeho muri ruhago ya Afurika birahurira muri Sénégal mu mukino wo gutaha Stade

Kuri uyu wa Kabili tariki 22 Gashyantare 2022, Muri Sénégal mu muhango wo gutaha Stade Olympique de Diamniadio, hateganyijwe umukino uhuza abakinnyi b’ibihangange bakanyujijeho mu mupira w’amaguru bo muri Sénégal ndetse no kunmugabane wa Afurika muri rusange.

Didier Drogba
Didier Drogba

Umuhango wo gutaha iyo Stade uteganyijwe kuba saa moye z’umugoroba 1(9h00) z’i Dakar, uraba witabiriwe n’abandi bayobozi bo ku rwego rwo hejuru, barimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Adama Barrow wa Gambia, Gianni Infantino Perezida wa FIFA, Abdoulaye Wade wayoboye Sénégal ndetse na Perezida wa Sénégal Macky Sall.

Ikinyamakuru Onze Mondial cyatangaje ko abakinnyi biteganyijwe ko baza kuba bagize ikipe y’Abanyafurika bakanyujijeho, harimo Eto’o, Drogba, Adebayor, Asamoah Gyan, Yaya Touré, Jeje Okocha, Pitroipa, Patrick Mboma, Shaban Nonda, Titi Camara, Baffoe, Sammy Kuffour, Naybeth, Daniel Amokachi, Gouamene, Agassa, Emmanuel Eboué, Goma, Bancé, Ilunga, Njitap, Hadji, Kalusha Bwalya, Kanu, Feindouno, Adjovi-Boco na Lucas Radebe.

Eto'o
Eto’o

Stade Olympique de Diamniadio, yubatswe mu mujyi mushya uherereye mu bilometero birenga 20 uvuye ku murwa mukuru, Dakar, imirimo yo kuyubaka yatangiye ku ya 20 Gashyantare 2020, ikaba yuzuye itwaye arenga miliyoni 230 z’Amayero.

Stade Olympike, ikaba ifite Ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku bihumbi 50, ikaba yaberaho imikino inyuranye irimo n’umupira w’amaguru.

Yaya Touré
Yaya Touré

Imiterere y’iyo Stade biteganijwe ko izakira imikino Olimpique y’urubyiruko muri 2026 izabera muri Sénégal, ndetse ikazajya iberaho n’imikino y’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Sénégal, Les Lions de la Téranga, iherutse no kwegukana igikombe cya Afurika cya 2021 cyaberaga muri Cameroun.

Umukino wa vuba uzabera kuri iyo Stade Olympique de Diamniadio uzahuza Sénégal na Misiri mu gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar uyu mwaka.

Stade igiye gutahwa
Stade igiye gutahwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka