FERWAFA igiye kubaka ibitaro bigezweho bizajya byifashishwa mu kuvura abakinnyi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku bufatanye na FIFA, CAF ndetse n’abandi baterankunga rigiye kubaka ibitaro bizajya bihangana cyane cyane n’imvune z’abakinnyi bakazajya bavurwa batagombye kujyanwa hanze y’u Rwanda.

Uwo mushinga watangiye nyuma y’uruzinduko Dogiteri Yacine Zerguini intumwa ishinzwe iby’ubuzima muri FIFA yagiriye mu Rwanda, akaganira n’umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ntagungira Célestin uko iryo vuriro ryakubakwa.

Ntagungira avuga ko bitarenze mu kwa gatatu umwaka utaha ibikoresho by’ingenzi bizaba byamaze kuboneka.

Abayobozi batandukanye bari kumwe na Minsitiri Mitali ( hagati) baganira na Dogiteri Yacine.
Abayobozi batandukanye bari kumwe na Minsitiri Mitali ( hagati) baganira na Dogiteri Yacine.

Ati “Twaje gusanga abakinnyi bakunze guhura n’ibibazo cyane cyane by’imvune, tubona ari ngombwa ko hakubakwa ibitaro bibafasha gukurikiranwa neza batagombye kujyanwa hanze y’u Rwanda. Niyo mpamvu twisunze iyi mpunguke, iraza dukora inyigo kandi byose byagenze neze ku buryo mu kwezi kwa gatatu umwaka utaha ibikoresho by’ibanze bizaba byamaze kuhagera”.

Ntagungira avuga ko ku ikubitiro hatazubakwa ibitaro kuko ngo bizatwara igihe kirekire ndetse n’amafaranga menshi, ahubwo ngo bazabanza gukorera mu byumba bya FERWAFA biri i Remera ku cyicaro cy’iryo shyirahamwe, hashyirwemo ibikoresho ndetse n’abaganga b’abahanga, hazubakwe ibitaro nyuma.

Minisitiri wa Sport n'umuco Protais Mitali yakiriye Dogiteri Yacine Zerguini ushinzwe ubuvuzi muri FIFA.
Minisitiri wa Sport n’umuco Protais Mitali yakiriye Dogiteri Yacine Zerguini ushinzwe ubuvuzi muri FIFA.

Kugeza ubu ngo FERWAFA yizeye inkunga y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) n’iy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ndetse n’abandi baterankunga baba abo mu Rwanda nka minisiteri ya Sport n’umuco ndetse na Minisiteri y’ubuzima, ndetse n’abandi bo hanze.

Umuyobozi wa FERWAFA, Ntagungira Célestin, avuga ko ibyo bitaro bitazafasha gusa abakinnyi b’umupira w’amaguru, ko ahubwo abakinnyi b’indi mikino yose mu Rwanda bazajya bagira imvune, bazakurikiranwa n’ibyo bitaro kuko ari aby’abakinnyi b’u Rwanda muri rusange.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka