FC Seville yahagaritse umuvuduko wa Real Madrid muri shampiyona iyigira iya gatatu

Nyuma y’iminsi mike yari imaze ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’umupira w’amaguru muri Espagne, ikipe ya Real Madrid yahagaritswe umuvuduko na FC Seville yayakiriye ikayitsinda ibitego 2-1 mu mugoroba wo kuwa 26/03/2014.

Real Madrid yatsinzwe ku nshuro ya kabiri zikurikiranye byayigizeho ingaruka kuko ikimara gutsindwa mu cyumweru gishize na FC Barcelone ibitego 4-3, yahise iva ku mwanya wa mbere yariho ijya ku wa kabiri.

Sevilla yishimiye cyane insinzi yabonye imbere y'ikipe ya Real Madrid.
Sevilla yishimiye cyane insinzi yabonye imbere y’ikipe ya Real Madrid.

Kongera gutsindwa 1-2 na FC Seville kuwa 26/03/2014 byatumye ihita igera ku mwanya wa gatatu muri shampiyona ya Espagne, aho ikipe ya Atletico Madrid yakomeje gushimangira umwanya wa mbere iriho imaze gutsinda Granada igitego 1-0.

Ikipe ya FC Barcelone yarushijeho kurya isataburenge iya Atletico Madrid kuko ubu iyirusha inota rimwe gusa. Atletico Madrid ifite amanota 73; FC Barcelone ikaba iya kabiri n’amanota 72 naho Real Madrid ikaba iya gatatu n’amanota 70.

Nubwo Barcelone yatsinze umukino yakinaga na Celta Vigo 3-0, umuzamu wayo Valides yahakuye imvune anasimburwa umukino utarangiye.
Nubwo Barcelone yatsinze umukino yakinaga na Celta Vigo 3-0, umuzamu wayo Valides yahakuye imvune anasimburwa umukino utarangiye.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka