FC Barcelone na Bayern Munich zasanze Real Madrid na Dortmund muri ½ cy’irangiza

FC Barcelone na Bayern Munich, tariki 10/4/2013, zabonye itike yo kuzakina ½ cy’irangiza mu mikino uhuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi (UEFA Champions League).

Nyuma ya Real Madrid yasezereye Garatasaray iyitsinze ibitego 5-3 mu mikino ibiri, na Borussia Dortmund yasezereye Malaga iyitsinze ibitego 3-2 mu mikino ibiri, hari hategerejwe kumenyekana amakipe akomeza hagati ya FC Barcelona na Paris Saint Germain (PSG) na Bayern Munich na Juventus.

Abasore ab PSG bishimra igitego cya Pastore.
Abasore ab PSG bishimra igitego cya Pastore.

FC Barcelone yari yanganyije ibitego 2-2 na PSG mu Bufaransa, niyo yakomeje nyuma yo kunganya igitego 1-1 na PSG muri Espagne. Javier Pastore wa PSG niwe yafunguye amazamu ku munota wa 50 ariko icyizere cy’uko PSG yasezerera Barcelona cyaje kurangira ubwo Pedro Rodriguez wa Barcelona yatsindaga igitego cyo kwishyura ku minota wa 71 ari nako umukino waje kurangira.

Igitego cya PSG cyatsinzwe na Javier Pastore, ariko barasezererwa.
Igitego cya PSG cyatsinzwe na Javier Pastore, ariko barasezererwa.

Kwishyurwa kwa Barcelona kwaturutse cyane cyane kuri Lionel Messi, wari wavunikiye mu mukino ubanza, winjiye mu kibiga ku munota wa 62 ubwo yasimburaga Cesc Fabregas maze atangira kugora cyane ba myugariro ba PSG bakinana igihunga.

Nubwo igiteranyo cy’ibitego byabonetse mu mikino yombi cyari ibitego 3-3, FC Barcelona yakomeje muri ½ cy’irangiza kuko yabashije gutsindira hanze ibitego byinshi (Away Goals rule).

Pedro Rodriguez ni we watsinze igitego cya FC Barcelona.
Pedro Rodriguez ni we watsinze igitego cya FC Barcelona.

Bayern Munich yari yatsinze Juventus ibitego 2-0 mu mukino ubanza wabereye mu Budage yagiye gukina umukino wo kwishura wabereye mu Butaliyani ifite impamba y’ibitego bibiri. Bayern Munich, imwe mu makipe yigaragaje cyane muri iyi mikino, yakoze icyo yasabwaga mu Butaliyani, maze ihatsidira Juventus ibitego 2-0 ihita inayisezerera.

Tombola igaragaza uko ayo makipe ane, Real Madrid, Borushia Dortumund, FC Barcelona na Bayern Munich, azahura muri ½ cy’irangiza izakorwa ku wa gatanu tariki 12/04/2013.

Ibyishimo byarenze abakinnyi ba FC Barcelona umukino urangiye.
Ibyishimo byarenze abakinnyi ba FC Barcelona umukino urangiye.

Imikino ya ½ cy’irangiza ibanza izakinwa tariki 23-24/04/2013, naho iyo kwishyura ikinwe tariki 30/04-01/05/2013. Umukino wa nyuma uzaba tariki 25/05/2013 kuri Stade Wembley iri i Londres mu Bwongereza.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka