Etienne Ndayiragije wifuzwaga na Etoile de l’Est yerekeje muri Bugesera FC

Umutoza Etienne Ndayiragije wari wageze mu Rwanda aje gutoza ikipe ya Etoile de l’Est, yamaze gusinyira ikipe ya Bugesera

Mu gihe byavugwaga ko ikipe ya Etoile de l’Est yo mu karere ka Ngoma yamaze kumvikana n’umutoza Etienne Ndayiragije, byaje kurangira ikipe ya Bugesera Fc ari yo isinyishije uyu mutoza, mu gihe yamaze gutandukana na Abdu Mbarushimana.

Etienne Ndayiragije yerekeje muri Bugesera FC
Etienne Ndayiragije yerekeje muri Bugesera FC

Etienne Ndayiragije yaherukaga gutoza mu Rwanda muri shampiyona ishize, aho yatozaga ikipe ya Kiyovu Sports nyuma ikaza kumusezerera, yanatoje amakipe arimo arimo Vital’O y’i Burundi , atoza KMC Mbao City na AZAM FC zo muri Tanzania, ndetse anatoza ikipe y’igihugu ya Tanzania.

Bugesera FC yatangaje ko yatandukanye na Abdou Mbarushimana
Bugesera FC yatangaje ko yatandukanye na Abdou Mbarushimana

Kugeza ubu ikipe ya Bugesera iri ku mwanya wa 12 wa shampiyona n’amanota 11, ikaba irusha amanota atatu gusa ikipe ya Etincelles iri ku mwanya wa nyuma, umutoza Ndayiragije Etienne akaba afite inshingano zo gufasha iyi kipe kuza mu myanya myiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uru ni urugero rwiza rw’UBUHEMU (Infidelity).Ni ikintu kibabaza cyane.Iyo bibaye hagati y’umuntu n’undi,bituma rimwe na rimwe haba ubwicanyi cyangwa kwiyahura.Urugero,iyo umuntu akubenze cyangwa akwambuye amafaranga.Ikirenze ibyo,bibabaza cyane imana itubuza guhemuka.Niyo mpamvu abahemu,kimwe n’abandi bose bakora ibyo itubuza,batazaba mu bwami bwayo.Ku munsi wa nyuma,izabakura mu isi,isigaze abayumvira gusa mu isi izaba paradizo.

nzibonera yanditse ku itariki ya: 18-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka