Espoir FC yatsinze Kiyovu FC igitego 1-0

Umukino wahuje Espoir FC na Kiyovu tariki 23/10/2013 mu karere ka Rusizi warangiye Espoir itsinze igitego 1-0. Iki gitego cyatsinzwe na Saidi Abedi mu minota ya nyuma y’igice cya mbere.

Abantu benshi bakomeje kwibaza uburyo ikipe ya Espoir FC uburyo ikomeje kwitwara neza muri shampiyona y’uyu mwaka kuko ikomeje kwisasira amakipe mu buryo butunguranye.

Espoir FC na Kiyovu FC mbere y'umukino wabahuje i Rusizi.
Espoir FC na Kiyovu FC mbere y’umukino wabahuje i Rusizi.

Ubwo twabazaga umutoza wa Espoir FC uko yabonye uyu mukino ndetse n’indi yatambutse yavuze ko kugeza ubu iyi kipe ihagaze neza mu makipe agize shampiyona y’u Rwanda ndetse akaba anashima byimazeyo ubufatanye butandukanye bwaba ubw’akarere n’ubw’abafana ku nkunga badasiba kubatera zitandukanye.

Kugeza ubu iyi kipe ifite amanota 10 ikaba inganya amanota n’amakipe akomeye nka Musanze FC na Rayon Sport ariko ayo makipe ayirusha ibitego.

Umutoza wa Espoir FC mu kiganiro n'abanyamakuru nyuma y'umukino.
Umutoza wa Espoir FC mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino.

Umutoza w’ikipe ya Kiyovu, Kanyankore Yaunde, avuga ko nubwo yatsinzwe uyu mukino ngo ntaho rirajya kuko ubu ngo bagiye gushakisha uko bahindura umukino wabo bityo bakaba batsinda.

Kuva shampiyona y’uyu mwaka yatangira, Ikipe ya Kiyovu ntiratsinda ; yanganyije imikino 3 umukino wa 4 ikaba yatsinzwe na Espoir igitego kimwe ku busa.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka