Didier Gomez arashaka kugura abakinnyi 10, agasezerera batandatu

Mu rwego rwo kubaka ikipe ya Rayon Sport, umutoza wayo Didier Gomez Da Rosa, afite gahunda yo gusezerera abakinnyi batandatu batagaragaje umusaruro mwiza muri shampiyona, akagura abandi 10 bazatuma ikipe ikomera kurushaho.

Nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona, Rayon Sport niyo izahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye harimo ‘CAF Champions League’ ndetse na CECAFA.

Iyo niyo mpamvu nyamukuru ituma Umutoza Gomez avuga ko ashaka ikipe ikomeye igomba kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga, abakinnyi badahagaze neza akabasezerera, hanyuma akazanamo n’abandi bashya bazanye impinduka nziza.

Mu kiganiro twagiranye Gomez wirinze gutangaza amazina y’abakinnyi yifuza yagize ati, “Nyuma yo kurangiza shampiyona, nicaranye n’abatoza bagenzi banjye tureba imyanya dukeneyeho abakinnyi kandi twamaze kuyibona ndetse n’abakinnyi dukeneye twamaze kubashyira ku rutonde”.

Ubu turimo kubiganiraho n’ubuyobozi bwa Rayon Sport, kugirango butange amafaranga, hanyuma tubone abo bakinnyi”.

“Bitewe n’uko shampiyona ishize twayikinishije abakinnyi bakeya batagira ababasimbura, twiyemeje ko tuzongeramo abakinnyi 10, hanyuma mubo twari dusanganywe tukarekuramo batandatu, bakajya kwishakira andi makipe”.

Didier Gomez wagize ibihe byiza muri Rayon Sport, arashaka kubikomeza n'umwaka utaha.
Didier Gomez wagize ibihe byiza muri Rayon Sport, arashaka kubikomeza n’umwaka utaha.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Rayon Sport, Perezida wayo Murenzi Abdallah avuga ko barimo gushaka amafaranga yo kugura abo bakinnyi bashya, ariko kandi ngo bakaba barimo no kuganira na bamwe mu bo bari basanganywe barangije amasezerano mu rwego rwo kureba uko yakongerwa.

Murenzi kandi avuga ko iyo kipe yizeye kuzabona nibura umukinnyi umwe ukomeye izagurirwa n’abakunzi b’iyo kipe nk’uko bamaze kubyemera, bakaba gusa ngo bagitegereje kumenya abo umutoza yifuza, ndetse n’imyanya bakinaho.

Rayon Sport yakinnye shampiyona iheruka ikoresha abakinnyi batahindukaga kubera ko yari ifite ikibazo cy’abasimbura bakeya kandi batari ku rwego rwo hejuru.

Mu gihe, igihe cyo kurambagiza no kugura abakinnyi bashya mu Rwanda cyatangiye, biravugwa ko Rayon Sport yaba iri mu biganiro na Iranzi Jean Claude na Mugiraneza Jean Baptiste ‘Miggy’ bakina muri APR FC, na Sibomana Patrick ukina mu Isonga FC ariko ayo makuru ubuyobozi bwa Rayon Sport bukayahakana.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyo nimubazane barakenewe?ahubwo ufite inkunga ayibagezaho gute nibashake ububuryo abafana bateremo inkunga bo mubyaro ?

ngabo donatien yanditse ku itariki ya: 24-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka