Didier Gomes ashobora kureka gutoza Rayon Sport mu gihe cya vuba

Umutoza wa Rayon Sport, umufaransa Didier Gomes da Rosa, yatangaje ko akirimo gutekereza neza niba azaguma muri Rayon Sport cyangwa se niba azayivamo, ngo akaba arimo kubiterwa n’impamvu ze bwite yirinze gushyira ahagaragara.

Ubwo yari amaze gutsinda Mukura igitego 1-0 kuri icyi cyumweru tariki ya 3/11/2013, Gomes yadutangarije ko amakuru amaze iminsi avugwa ko yaba ashobora kuva muri Rayon Sport ariyo, gusa ngo ntabwo arafata icyemezo cya nyuma.

Gomes umaze umwaka umwe atoza Rayon Sport akaba yaranayihesheje igikomb cya shampiyona iheruka yagize ati, “Nkunda cyane Rayon Sport, ni ikipe nziza kandi n’abakunzi bayo barankunda cyane buri gihe baba bandi inyuma ndetse n’uyu mukino wa Mukura tumaze gutsinda urabigaragaza.

Gusa ariko rimwe na rimwe hari igihe biba ngombwa ko abantu batandukana kubera impamvu zitandukanye gusa ntari butangaze. Ubu ntabwo ndafata icyemezo cya nyuma, ndacyarimo kubitekerezaho neza, gusa nka nyuma y’iminsi ibiri cyangwa itatu nzaba nafashe umwanzuro wo kugenda cyangwa kuguma muri Rayon Sport”.

Didier Gomez yagize ibihe byiza mu mwaka umwe amaze muri Rayon Sport, ayihesha igikombe cya shampiyona yaherukaga muri 2004.
Didier Gomez yagize ibihe byiza mu mwaka umwe amaze muri Rayon Sport, ayihesha igikombe cya shampiyona yaherukaga muri 2004.

Nubwo Gomes yirinze gutangaza impamvu nyamukuru ituma ashaka kuva muri Rayon Sport, biravugwa harimo n’impamvu y’uko iyo kipe ishobora kuba itarimo guhemba abakinnyi uko bikwiye, ndetse bamwe bakaba baratangiye kwigumura.

Kugeza ubu Rayon Sport yamaze gutakaza ba rutahizamu bayo babiri, Pappy Kamanzi wasubiye iwabo muri Congo, na Samson Jackeshi umunya-Uganda wanze gukina ngo kuko atarabona igice cya kabiri cy’amafaranga Rayon Sport yagombaga kumuha ubwo yamuguraga miliyoni enye, ikamuha ebyiri gusa.

Andi makuru tugishakisha neza, aravuga ko Didier Gomes yaba arimo gushakishwa n’amakipe atandukanye yo muri Tanzania, gusa we yahakanye ayo makuru.

Twifuje kuganira n’Ubuyobozi bwa Rayon Sport ngo butubwire ibitagenda hagati y’iyo kipe n’umutoza Didier Gomes ntibyadukundira, ariko turacyakurikiranira hafi iby’ayo makuru.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

HOYA KABISA UBUYOBOZI BWI KIPE YA RAYON SPORT NIBUGENZURE NEZA IKIBAZO UMUTOZA AFITE KUKO AGIYE BYATUGORA CYANE KUKO HANO I RUSIZI TUYIRINYUMA CYANE TURAYIKUNDA.

Nsengiyumva Valens yanditse ku itariki ya: 4-11-2013  →  Musubize

Ubwo nyine APR yabizanye! Abatoza bagiye bafasha Rayon bose bagiye bananizwa mu buryo bwinshi n’abashaka inyungu za APR batandukanye! Nubwo bitamenyekana ariko hari ababimenya, nabandi babivuga baramaze gutaha!

kamari yanditse ku itariki ya: 4-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka