Cote d’Ivoite yatsinzwe na Colombia irasabwa kuzatsinda Ubugereki kugirango yizere kujya muri 1/8

Ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire izategereza umukino wayo wa nyuma mu itsinda izakina n’Ubugereki kugirango yizere gukomeza muri 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’isi, nyuma yo gutsindwa na Colombia mu mukino wayo wa kabiri ku wa kane tariki 19/6/2014.

Cote d’Ivoire yatsinze Ubuyapani ibitego 2-1 mu mukino ubanza, yananiwe gutsinda Colombia kugirango ihite ijya muri 1/8 cy’irangiza.

Abakinnyi ba Colombia bishimiye gutsinda Cote 'Ivoire byabahesheje kujya muri 1 cya 8 cy'irangiza.
Abakinnyi ba Colombia bishimiye gutsinda Cote ’Ivoire byabahesheje kujya muri 1 cya 8 cy’irangiza.

Muri uwo mukino, Colombia, yamaze kubona itike ya 1/8 kuko yari yanatsinze Ubugereki 3-0 mu mukino ubanza, niyo yabanje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na James Rodriguez ku munota wa 64.

Amahirwe ya Cote d’Ivoire yayoyotse ku munota wa 70, ubwo Juan Quintero wa Colombia yashyiragamo icya kabiri, gusa Cote d’Ivoire ntiyacitse intege, yakomeje gusatira ibasha kwishyuramo igitego kimwe cyatsinzwe na Gervais Yao Kwasi ‘Gervinho’ ku munota wa 73.

Juan Quintero niwe watsinze igitego cya kabiri cyahesheje intsinzi Colombia.
Juan Quintero niwe watsinze igitego cya kabiri cyahesheje intsinzi Colombia.

Mbere y’uko uwo mukino utangira, umusore Geoffroy Die ukina hagati mu ikipe ya Cote d’Ivoire yaranzwe n’amarira menshi ubwo ikipe ye yaririmbaga indirimbo yubahiriza igihugu benshi bakaba bavuze ko byatewe n’inkuru mbi yari amaze kumenya ko se yitabye Imana ariko we yabihakanye avuga ko yabitewe n’ibyiyumvo (emotions). Ngo papa we yapfuye muri 2014.

Muri iryo tsinda kandi amakipe y’Ubuyapani n’Ubugereki nayo yakinnye maze anganya ubusa ku busa, bivuze ko aza ku myanya ibiri ya nyuma n’inota rimwe rimwe, akaza inyuma ya Colombia ya mbere n’amanota atandatu na Cote d’ivoire ya kabiri ifite amanota atatu.

Gervinho niwe wishyuye igitego kimwe muri bibiri Cote d'Ivoire yatsinzwe na Colombia.
Gervinho niwe wishyuye igitego kimwe muri bibiri Cote d’Ivoire yatsinzwe na Colombia.

Kugirango Cote d’Ivoire, imwe mu makipe atanu ahagarariye umugabane wa Afurika, izajyane na Colombia muri 1/8 cy’irangiza, birayisaba gutsinda Ubugereki mu mukino wayo wa nyuma mu itsinda, cyangwa se ikanganya nayo ariko na Colombia ikaba yatsinze Ubuyapani.

Imikino ya nyuma yo muri iryo tsinda rya gatatu izakinwa tariki 24/6/2014 Colombia ikina n’Ubuyapani naho Cote d’Ivoire ikazakina n’Ubugereki, imikino yombi ikazabera igihe kimwe guhera saa yine z’ijoro.

Geoffroy Die ukina hagati mu ikipe ya Cote d'Ivoire yarize ubwo baririmbaga indirimbo yubahiriza igihugu mbere yuko umukino utangira.
Geoffroy Die ukina hagati mu ikipe ya Cote d’Ivoire yarize ubwo baririmbaga indirimbo yubahiriza igihugu mbere yuko umukino utangira.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka