Champions League: UEFA yimuye umukino wa nyuma wagombaga kubera mu Burusiya

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi (UEFA) yatangaje ko umukino wa nyuma wa Champions League wari uteganyijwe kubera mu Burusiya i St. Petersburg uyu mwaka utakihabereye. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’inama idasanzwe ya komite nyobozi.

Byari biteganyijwe ko umukino wa nyuma muri uyu mwaka wa 2022 uzabera kuri Stade ya Krestovsky, iterwa inkunga na sosiyete ya Leta y’u Burusiya Gazprom, kugeza ubu uyu mukino ukaba wamaze kwimurirwa kuri Stade de France i Paris, tariki 28 Gicurasi 2022 ku itariki n’ubundi uyu mukino wari uteganyijwe kuberaho.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara tariki 25 Gashyantare 2022, UEFA yagize iti: “UEFA irashimira Perezida wa Repubulika y’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ku nkunga ye bwite ndetse n’uburyo yiyemeje gushyigikira ko uyu mukino uhuza amakipe y’umupira mu Burayi wimurirwa mu Bufaransa muri ibi bihe bitari byoroshye.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko ku bufatanye na Guverinoma y’u Bufaransa, UEFA izashyigikira byimazeyo ingamba z’abafatanyabikorwa mu rwego rwo gutabara abakinnyi b’umupira w’amaguru n’imiryango yabo muri Ukraine bakomeje guhura n’akababaro gakabije, no gukurwa mu byabo.

UEFA yongeyeho ko amakipe yo mu Burusiya na Ukraine ari mu marushanwa ya UEFA haba muri Champions League, Europa League na Conference League imikino yayo izabera ku bindi bibuga mu gihe hagitegerejwe indi myanzuro.

Ku wa kane, UEFA yari yashyize ahagaragara itangazo ivuga ko yamaganye cyane igitero cy’ingabo z’u Burusiya muri Ukraine.

Yagize iti: “UEFA isangiye n’umuryango mpuzamahanga guhangayikishwa cyane n’ikibazo cy’umutekano gikomeje kwiyongera mu Burayi kandi iramagana byimazeyo ibitero by’abasirikare b’u Burusiya bikomeje kugabwa muri Ukraine.”

UEFA ivuga ko nk’urwego rw’umupira w’amaguru mu Burayi, ikora ibishoboka byose kugira ngo iteze imbere umupira w’amaguru ishingiye ku ndangagaciro zirimo amahoro no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, hashingiwe ku Masezerano ya Olempike. Ndetse ko ikomeza kwimakaza ubufatanye n’umuryango mugari w’umupira w’amaguru muri Ukraine kandi ikomeje gufata mu mugongo abaturage ba Ukraine.

Kugeza ubu kandi, si iri rushanwa gusa ryamaze kubamo impinduka, kuko n’irushanwa ry’utumodoka duto rizwi nka Formula 1, na ryo ryamaze gutangaza ko ryahagaritse Grand Prix yagombaga kubera mu Burusiya.

Igikombe giheruka cy’irushanwa rya UEFA Champions League rihuza amakipe akomeye i Burayi, cyatwawe na Chelsea, kuri ubu irushanwa ry’uyu mwaka rikaba rigeze muri 1/8 cy’irangiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka