‘CECAFA Kagame Cup’ izabera mu Rwanda muri Kanama izitabirwa bwa mbere n’amakipe 16

Irushanwa ngarukamwaka rihuza amakipe yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati (CECAFA Kagame Cup) rizabera mu Rwanda kuva tariki 09-23/08/2014 rizitabirwa n’amakipe 16, bikazaba ari ubwa mbere mu mateka yaryo rizaba ryitabiriwe n’amakipe menshi.

Mu kiganiro Umunyamabanga mukuru wa CECAFA Nicholas Musonye, afatanyije n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko bifuza ko irushanwa ry’uyu mwaka rizaba intangarugero kandi ko abifitiye icyizere kuko n’ubusanzwe u Rwanda rutegura neza iri rushanwa.

Umunyamabanga wa FERWAFA Olivier Mulindahabi ari kumwe n'Umunyamabanga wa CECAFA Nicholas Mosonye mu kiganiro n'abanyamakuru.
Umunyamabanga wa FERWAFA Olivier Mulindahabi ari kumwe n’Umunyamabanga wa CECAFA Nicholas Mosonye mu kiganiro n’abanyamakuru.

Ati “Twemereye u Rwanda kwakira iri rushanwa kubera icyizere turufitiye kandi no muri 2010 ubwo irushanwa ryaberaga inaha muribuka ko ryagenze neza. Uyu mwaka rero turashaka ko rizaba icyitegererezo kuko tuzanakira amakipe menshi kandi ndizera ko bizagerwaho”.

Musonye avuga ko amadolari ibihumbi 60 y’ibihembo atangwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wanitiriwe irushanwa bamaze kuyabona, ndetse ngo n’andi yose asabwa akaba ari mu nzira yo kuboneka kugirango irushanwa rizagende neza.

Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Mulindahabi Olivier, yatangaje ko imitegurire n’imigendekere y’irushanwa ryose bizatwara ibihumbi 500 by’amadolari, harimo ibihihumbi 100 bizatangwa na CECAFA, ibihumbi 200 bizatangwa na Leta y’u Rwanda ndetse n’ayandi azaturuka mu bafatanyabikorwa.

Vital'o yo mu Burundi ni yo yagukanye igikombe cyabereye muri Sudan umwaka ushize.
Vital’o yo mu Burundi ni yo yagukanye igikombe cyabereye muri Sudan umwaka ushize.

Mu gihe imikino ya CECAFA yajyaga yitabirwa n’amakipe 16, iy’uyu mwaka izakinirwa kuri Stade Amahoro, Nyamirambo na Rubavu, izitabirwa n’amakipe 16 harimo n’azaturuka mu bihugu byo hanze y’akarere ka CECAFA, akazaza ku butumire.

Kugeza ubu amakipe yamaze kwemeza burundu ko azitabira irushanwa harimo Vital’o FC yo mu Burundi ari nayo yatwaye igikombe giheruka kubera muri Sudan ubwo yatsindaga APR FC ibitego 2-0 ku mukino wa nyuma, Dedebit yo muri Ethiopie, Gor Mahia yo muri Kenya, KCCA yo muri Uganda, Young Africans yo muri Tanzania.

Hari kandi ASAS yo muri Djibouti, Flambeau de L’est yo mu Burundi, ikipe izahagararira Eritrea, izaturuka muri Zanzibar, izava muri Somalia, El Merreikh yo muri Sudan na Rayon Sports yo mu Rwanda.

Rayon Sport ni yo kipe bizwi neza ko izahagararira u Rwanda muri CECAFA , indi zizafatanya ntabwo iratangazwa.
Rayon Sport ni yo kipe bizwi neza ko izahagararira u Rwanda muri CECAFA , indi zizafatanya ntabwo iratangazwa.

Uretse Rayon Sport yatwaye CECAFA mu 1998, yamaze kwemezwa ko ariyo izahagararira u Rwanda nk’ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona muri 2013, umunyamabanga wa CECAFA yatangaje ko bo ubwabo bazagena indi kipe yo mu Rwanda izitabira iryo rushanwa.

Mu zihabwa amahirwe yo gutoranywamo imwe hari APR FC imaze kwegukana CEFACA inshuro eshatu harimo igikombe iheruka muri 2010 ubwo cyaherukaga kubera mu Rwanda, ikaba yaranatwaye igikombe cya shampiyona uyu mwaka, hari kandi Police FC yegukanye umwanya wa kabiri muri shampiyona ya 2013, ndetse na AS Kigali yegukanye igikombe cy’Amahoro umwaka ushize.

Bwa mbere kandi mu Rwanda, imikino y’iri rushanwa izatambuka kuri televiziyo ya SuperSport, yasinyanye amasezerano na CECAFA ko izajya yarekana imikino yayo yaba iy’amakipe (clubs) ndetse n’iy’amakipe y’ibihugu.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka