Bayern Munich yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Budage ku nshuro ya 24

Ikipe ya Bayern Munich isanzwe ikomeye cyane mu gihugu cy’u Budage no mu Burayi yamaze kwegukana igikombe cya shampiyona yo mu Budage bita Bundesliga hakiri kare kuko imikino itararangira.

Bayern Munich itsindiye igikombe cya shampiyona mu gihe hasigaye imikino irindwi ngo shampiyona irangire ariko kuri ubu niyo Bayern Munich yatsingwa imikino yose isigaje yose yamaze kugwiza amanota ayemerera kwegukana igikombe cya shampiyona y’Ubudage. Ibi kandi bije bikurikira umwaka ushize, ubwo iyi kipe yari yegukanye iki gikombe nabwo bisa n’aho hakiri kare.

Abafana ba Bayern Munich bishimiye cyane igikombe ikipe yabo itwaye hakibura imikino myinshi ya shampiyona.
Abafana ba Bayern Munich bishimiye cyane igikombe ikipe yabo itwaye hakibura imikino myinshi ya shampiyona.

Iyi kipe yabigezeho nyuma yo gutsinda Hertha Berlin yari yasuye ibitego 3-1 mu mukino wabahuje wa shampiyona aho abakinnyi nka Toni Kroos, Mario Gotze na Frank Ribbery batsinze ibitego bitatu bya Bayern Munich.

Umukino Bayern Munich yakinnye wabaye uwa 19 ikinnye yikurikiranya idatsindwa. Ikipe ya Bayern Munich yegukanye igikombe ifite amanota 77, ikaba irusha amanota 25 ikipe ya Borussia Dortmund iyikurikira ku rutonde rwa shampiyona kuko Dortmund ifite amanota 52.

Ikipe ya Beayern Munich itwaye shampiyona yarakinnye imikino 27 itsindamo 25 inganya imikino ibiri busa ikaba itarigeze itsindwa kuva yatangira iyi shampiyona yegukanye.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hagowe ikipe bizahurira muri Champion’s league. ubu championnat igiye gukinisha abishwe n’agatebe ubundi itegure za maatch ntacyo yikanga. ibike kuri buri mukino ni bine. Manchester United irambabaje, bazayitsinda nk’aho bakinaga rugby.

sebikari yanditse ku itariki ya: 28-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka