Atuheire yafashije Police gukura amanota atatu kuri Rayon, AS Kigali yo yafashe umwanya wa mbere

Ibitego bibiri bya Kipson Atuheire nibyo byafashije Police FC gutsinda Rayon Sport ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro ku wa gatandatu tariki 26/10/2013, naho AS Kigaki ifata umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda AS Muganga igitego 1-0.

Umukino wa Police FC na Rayon Sport wafatwaga nk’umukino w’umunsi (match of the day), ntabwo wakomeye ku mpande zombi nk’uko byari byitezwe, kuko ku munota wa gatanu gusa, Kipson Atuheire wa Police FC yari amaze kubona igitego.

Icyo gitego cyaturutse ku ikosa ryakozwe na Ndayishimiye Jean Luc, umunyezamu wa Rayon Sport wateye umupira nabi akawushota Kipson Atuheire mu mugongo maze uhita ugaruka mu izamu rye uruhukira mu ncundura.

Rayon Sport yaherukaga kunyagira Amagaju ibitego 4-0, yakomeje kugerageza kwishyura icyo gitego, ariko ubusatirizi bwa Kagere Meddie wahoze muri Police FC na Samson Jakeshi waherukaga gutsinda Amagaju ibitego bitatu wenyine, bananiwe gupfumura urukuta rw’ikipe ya Police.

Police FC yakuye amanota atatu kuri Rayon Sport nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1.
Police FC yakuye amanota atatu kuri Rayon Sport nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1.

Police FC yakiniraga ku gitutu cyo gushaka intsinzi nyuma yo kunganya imikino ibiri ikanatsindwa umwe, yashakaga kongera kubona intsinzi yaherukaga ku munsi wa mbere wa shampiyona ubwo yatsindaga Esperance ibitego 2-1.

Police FC itozwa n’umunya-Uganda Sam Ssimbwa, yakomeje gusatira maze ku munota wa 83, Kipspn Atuheire wagiye muri Police FC avuye muri APR FC, yongera kwigaragaza atsinda igitego cya kabiri cyatumye iyo kipe itangira kwizera amanota atatu.

Rayon Sport yagabanyije ikinyuranyo cy’ibitego ku munota wa nyuma w’umukino, ubwo mu minota y’inyongera Amissi Cedric yatsindaga igitego cya Rayon Sport kuri Penaliti, nyuma y’aho Uwacu Jean Bosco wa Police FC yafataga umupira n’intoki mu rubuga rw’amahina.

Intsinzi ya Police FC yaherukaga kunganya na APR FC, yatumye izamuka igera ku mwanya wa gatandatu n’amanota umunani, naho Rayon Sport isubira inyuma gato ijya ku mwanya wa kabiri n’amanota 10.

AS Kigali, nyuma yo gutsinda AS Muhanga igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali ku wa gatandatu, yahize ifata umwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 12, naho AS Muhanga iguma ku mwanya wa 13 n’inota rimwe.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu, i Rubavu Etincelles na mukeba wayo Marine zanganyije igitego 1-1.

Imikino y’umunsi wa gatanu irakomeza kuri icyi cyumweru, aho APR FC iri ku mwanya wa karindwi n’amanota arindwi ikina na Gicumbi iri ku mwanya wa 12 n’amanota abiri, naho Mukura iri ku mwanya munani n’amanota atandatu, ikaza kwakira Esperance iri ku mwanay wa 11 n’amanota atatu, umukino ukaza kubera kuri Stade Kamena.

Musanze FC na Espoir zimaze iminsi ziri ku mwanya wa mbere zirahhurira i Musanze, naho ku Mumena Kiyovu Sport iri ku mwanyaa wa 10 n’amanota atatu ihakirire Amagaju iri ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma nta n’inota na rimwe irabona kugeza ubu.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka