AS Kigali yahagaritse umuvuduko wa APR FC, Espoir FC ifata umwanya wa mbere

AS Kigali ku kibuga cyayo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo yahatsindiye APR FC igitego 1-0 mu mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 19/10/2013, naho Espoir FC ifata umwanya wa mbere by’agateganyo nyuma yo gutsinda Marine ibitego 2-1.

Mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona, n’ubwo mu gice cya mbere APR FC yagaragazaga gusatira kurusha AS Kigali, iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye ari nta kipe ibashije kubona igitego.

Igice cya kabiri cyagaragayemo gukora amakosa ku ruhande rwa APR FC, cyane cyane muri ba myugariro bayo, byaje kuyigiraho ingaruka mbi ubwo Muzerwa Amini wa AS Kigali yabatsindanaga igitego ku munota 53 wa nyuma yo kutumvikana hagati ya Nshutinamagara Ismail ndetse n’umunyezamu Kwizera Olivier.

Nyuma y’intsinzi y’igitego 1-0, umutoza wa AS Kigali Kasa Mbungo André yavuze ko yari yiteguye neza APR FC ku buryo ngo yumva kuyitsinda ari umusaruro w’ubwitange n’abakinnyi be bigaragaje muri uwo mukino.

Nyuma yo gutakaza umwanya wa mbere, Andreas Spier utoza APR FC we yavuze ko ikipe ye yakinnye neza ndetse ikarusha AS Kigali, ariko ngo yazize amakosa yakozwe mu kugarira izamu akaba agiye kuyakosora mbere y’uko bakina na Police FC mu mukino uzakurikiraho.

Kuri Stade Umuganda i Rubavu, Espoir FC yagiye kuhatsindira Marine FC ibitego 2-1, bituma Espoir yatangiranye umuvuduko udasanzwe ihita ifata umwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota arindwi.

Bwa mbere mu mateka yayo mu cyiciro cya mbere, Espoir FC itozwa na Emmanuel Ruremesha, yatangiye shampiyona neza cyane kuko uretse kunganya na Etincelles ku munsi wa mbere wa shampiyona, yakurikijeho gutsinda AS Kigali ibitego 2-1, ari nabyo yatsinze na Marine kuri uyu wa gatandatu.

Ku Mumena, Kiyovu Sport yananiwe kuhavana intsinzi ubwo yananiranwaga na Gicumbi amakipe akanganya igitego 1-1, ayo makipe yombi akaba atarabona intsinzi n’imwe kuva shampiyona yatangira.

Esperance FC yagiye mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, yatunguye Amagaju iyatsinda ibitego 2-1 i Nyamagabe, nago Mukura itungurirwa mu rugo iwayo i Huye ihatsindirwa na Etincelles igiego 1-0.

Imikino yindi y’umunsi wa gatatu wa shampiyona irakinwa kuri icyi cyumweru, aho Rayon Sport yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka yakira AS Muhanga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, naho Police FC igakina na Musanze FC ku Kicukiro.

Ikipe ziza gutsinda hagati ya Rayon Sport, Police FC na Musanze FC ishobora kuza guhita ifata umwanya wa mbere ikanganya amanota na Espoir iwicayeho kugeza ubu n’amanota arindwi.

Ku mwanya wa kabiri by’agateganyo hari APR FC ifite amanota atandatu, AS Kigali ku mwanya wa gatatu n’amanota atandatu nayo, naho Etincelles ikaza ku mwanya wa kane n’amanota atanu.

Police FC iri ku mwanya wa gatanu n’amanota ane, ikaba iyanganya na Musanze FC na Rayon Sport ziri ku mwanya wa gatandatu n’uwa karindwi.

AS Muhanga iri ku mwanya wa 13 n’inota rimwe, naho Amagaju akaza ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma nta nota na rimwe irabona kugeza ubu, kuko imaze gutsindwa imikino itatu yikurikiranya.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka