AS Kigali irakina na Marine, Gicumbi yakire Mukura ku munsi wa kane wa shampiyona

Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru irakomeza kuri uyu wa kabiri tariki 22/10/2013, aho AS Kigali ikina na Marine FC kuri Stade ya Kigali i Nyamiramb, naho Gicumbi FC ikaza kwakira Mukura Victory Sport i Gicumbi.

Muri iyo mikino y’umunsi wa kane wa shampiyona, AS Kigali ihagaze neza muri iyi minsi nyuma yo gutsinda APR FC, iraba ishaka gukomeza umuvuduko wo gutsinda, mu gihe Marine FC yo ishaka kongera kwisubiza icyubahiro nyuma yo gutsindwa na Espoir ibitego 2-1 mu mukino yakinnye ku wa gatandatu.

Imikino yindi y’umunsi wa kane wa shampiyona izakinwa ku wa gatatu tariki 23/10/2013, ahateganyijwe umukino ukomeye hagati ya APR FC na Police FC ukazabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Aya makipe yombi, uretse kuba ari ibigugu aho Police FC yabaye iya kabiri APR FC ikaba iya gatatu muri shampiyona iheruka, yombi azaba ashaka intsinzi byanze bikunze, kuko yose aheruka gutsindwa. APR FC yatsinzwe na AS Kigali 1-0, naho Police FC itsindwa na Musanze FC igitego 1-0.

Mu yindi mikino izaba ku wa gatatu, i Rusizi, Espoir FC iri ku mwanya wa mbere by’agateganyo izakina na Kiyovu Sport itarabona intsinzi na rimwe kuva shampiyona yatangira.

Amagaju ari ku mwanya wa nyuma ari nta n’inota na rimwe afite azakina na Rayon Sport iri ku mwanya wa mbere, umukino ukazabera i Nyamagabe, naho AS muhanga ikazakina na Musanze FC i Muhanga, mu gihe Esperance izakira Etincelles FC ku Mumena.

Kugeza ubu, Espoir FC, Musanze FC na Rayon Sport ziri ku mwanya wa mbere zose zifite amanota arindwi ndetse zose zikaba zizigamye ibitego bibiri.

Ku mwanya wa kane hari APR FC ifite amanota atandatu n’ibitego bitanu izigamye, naho AS Kigali ikaza ku mwanya wa gatanu nayo ifite amanota atandatu ariko ikazigama ibitego bibiri.

AS Muhanga iri ku mwanya wa 13 n’inota rimwe, naho Amagaju akaza ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma, nta nota na rimwe yari yabona kugeza ubu.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka