Argentine izakina n’Ubudage umukino wa nyuma, Ubuholandi na Brazil zihatanire umwanya wa 3

Ikipe y’igihugu ya Argentine izakina n’Ubudage ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi nyuma yo gusezerera Ubuholandi hitabajwe za penaliti 4-2 mu mukino wa ½ cy’irangiza wakinnwe iminota 120 ari nta gitego kibashije kwinjira mu izamu tariki 09/07/2014.

Argentine yageze muri ½ cy’irangiza isezereye Ububiligi naho Ubuholandi bwasezereye Costa Rica kuri penaliti, zakinnye umukino wo gufungana cyane ku buryo abakinnyi bakomeye ku mpande zombi nka Lionel Messi ku ruhande rwa Argentine na Arjen Robben ku ruhande rw’Ubuholandi, nta kintu gikomeye babashije kugaragaza mu kibuga mu minota 120.

Ibyishimo bya Messi na bagenzi be ubwo bari bamaze kwizera kuzakina umukino wa nyuma n'Ubudage.
Ibyishimo bya Messi na bagenzi be ubwo bari bamaze kwizera kuzakina umukino wa nyuma n’Ubudage.

Muri uwo mukino, nta mahirwe menshi yabonetse imbere y’izamu, kuko umupira wakinirwaga hagati cyane, ariko wagera imbere y’amazamu ba myugariro bakitwara neza ku mpande zombi.

Mu minota 30 y’inyongera yashyizweho nyuma y’aho iminota 90 irangiye ari nta gitego, amakipe yakomeje gukina umupira mwiza ariko bigoye ko ugera ku banyezamu kuko ba myugariro ku mpande zombi bari bahagaze neza.

Amakipe yombi yakiranuwe na za penalitia aho Argentine yinjije neza enye zayo zatewe na Lionel Messi, Ezequiel Garay, Sergio Aguero na Maxi Rodriguez, mu gihe Ubuholandi bwinjije ebyiri zatewe na Arjen Robben na Dirk Kuyt, naho Wesley Sneijder na Ron Vlaa bahusha izindi ebyiri.

Penaliti ya nyuma yatewe na Maxi Rodriguez niyo yarangije umukino.
Penaliti ya nyuma yatewe na Maxi Rodriguez niyo yarangije umukino.

Argentine ifite ibikombe bibiri by’isi, yahize yerekeza ku mukino wa nyuma uzaba ku cyumweru tariki ya 13/7/2013, aho izakina n’Ubudage bufite ibikombe bitatu, bwo bukaba bwasezereye Brazil muri ½ cy’irangiza.

Ni ku nshuro ya munani Ubudage bugeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi bikaba ari n’umuhigo bwihariye, aho iyo kipe igiye guhura na Argentine ku mukino wa nyuma ku nshuro ya gatatu.

Arjen Robben wari witezweho gufasha Ubuholandi, muri uwo mukino byamwangiye.
Arjen Robben wari witezweho gufasha Ubuholandi, muri uwo mukino byamwangiye.

Ubuheruka byari mu mwaka wa 1990, ubwo Ubudage bwatsindaga Argentine ku mukino wa nyuma bukanegukana igikombe cya gatatu ari nacyo baheruka, bakaba barihimuraga kuri Argentine yari yarabatsinze ikanabatwara igikombe mu mwaka wa 1986, ku gihe cya Armando Maradona.

Ubuholandi buzagaruka mu kibuga ku wa gatandatu tariki 12/7/2014 bukina na Brazil mu guhatanira umwanya wa gatatu.

Abakunzi ba Argentine batangiye kwizera kuzatwara igikombe.
Abakunzi ba Argentine batangiye kwizera kuzatwara igikombe.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka